Bugesera: Bibutse Abatutsi biciwe ku musozi wa Kayumba, basaba ko hashyirwa ibikorwa remezo
Mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abiciwe ku musozi wa Kayumba wo muri Nyamata n’ahandi, Umuryango Abadahigwa Iwacu utegura icyo gikorwa wagaragaje ko muri ako gace hakenewe kongerwa ibikorwa by’iterambere.

Céléstin Rutayisire, Perezida w’Umuryango Abadahigwa Iwacu ugizwe n’abarokotse bo mu miryango yari ituye muri ako gace, yashimye abayobozi mu nzego zitandukanye, abavandimwe, inshuti n’abandi baturutse hirya no hino baje kwifatanya na bo mu kwibuka aho i Kayumba.
Ati: “Kwibuka ni igikorwa kidufasha kubwira Abanyarwanda ko turiho kandi ko turi kumwe na bo dukomeye tukabibwira n’abacu badusize. Ni icyizere twaharaniye ko tubaho kandi ni ibyemeza ko n’u Rwanda ruriho.”
Yasabye ubuyobozi by’umwihariko Akarere ka Bugesera ubufatanye kugira ngo ikigo cy’amashuri gihari kibone amashanyarazi n’amazi kugira ngo harusheho gutera imbere, basaba n’inyunganizi mu gutunganya no kubungabunga ikimenyetso cy’amateka Abadahigwa Iwacu babashije kubaka, kubera ko nta ruzitiro ruriho.

Umuryango Abadahigwa Iwacu kandi wasabye ko inzu z’abarokotse Jenoside zasanwa kuko hari nk’aho babashije gusura mu Kagari ka Kayumba bagasanga hari inzu zatangiye gusenyuka kandi abazibamo nta bushobozi bafite.
Mu byo uwo muryango wabashije gukora, harimo gukusanya amazina y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Kayumba, yandikwa ku mabuye ari ku rukuta ku buryo hari icyizere ko icyo kimenyetso kizaramba.
Barateganya ibindi bikorwa by’iterambere nko kubaka ikigo nderabuzima (Centre de Santé), kubaka ishuri, no guteza imbere imikino n’imyidagaduro muri ako gace ka Kayumba.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye Umuryango Abadahigwa Iwacu ko buri mwaka utegura igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Kwibuka bisubiza agaciro abacu babuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, biduhuriza hamwe tukongera gusangira amateka n’ubuhamya ndetse bidufasha mu isanamitima no komora ibikomere.”
Umuyobozi w’Akarere kandi yagaragaje ko ibyasabwe byumvikana kandi bikwiriye. Ati “Ndabizeza ko tuzabiganira bigahabwa umurongo mu gihe gikwiriye.”

Umuryango Abadahigwa Iwacu wavutse muri 2014 ufite intego zirimo guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kwibuka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, gushyigikira abayirokotse no kubateza imbere mu bukungu, mu bumenyi no mu mibereho myiza.
Igikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe ku musozi wa Kayumba cyabaye ku Cyumweru tariki 11 Gicurasi 2025, ariko ubusanzwe bazirikana by’umwihariko itariki 14 Gicurasi 1994 nk’itariki barokoweho n’Inkotanyi.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi barimo Senateri Donatille Mukabalisa, cyabanjirijwe no kunamira no gutura indabo Abatutsi bishwe bakajugunywa mu rufunzo rw’umugezi w’Akagera.
















Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|