Bugesera: Bibutse Abatutsi batazwi umubare baguye mu rufunzo ahiswe CND

Ku wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, mu Karere ka Bugesera by’umwihariko mu Murenge wa Ntarama, hibutswe Abatutsi batazwi umubare bapfuye bamizwe n’isayo mu rufunzo ruzwi nka CND.

Bashyize indabo ku rufunzo ahaguye Abatutsi benshi
Bashyize indabo ku rufunzo ahaguye Abatutsi benshi

Urwo rufunzo rwari rwarahawe izina rya CND kubera ko rwari rwarahungiyemo Abatutsi batari bacye, bumvaga ko nta mwicanyi wahabakurikira kubera uko hari hameze, ruherereye mu Kagari ka Cyungo mu Murenge wa Ntarama.

Rwahungiyemo Abatutsi benshi nyuma y’uko tariki 14 Mata 1994, bari bamaze gucika intege zo kwirwaho, aribwo batangiye kwicwa cyane, kuko tariki 15 Mata 1994, benshi biciwe muri Kiliziya ya Ntarama, abarokotse bigira inama yo guhungira mu rufunzo nka hamwe mu ho babonaga hasigaye ubuhungiro.

Uretse abatuye mu Karere ka Bugesera, inshuti n’abavandimwe bafite ababo biciwe mu rufunzo, iki gikorwa cyanitabiriwe n’abakozi b’ibigo bitandukanye birimo Ikigo cy’igihugu cy’ikoranabuhanga (RISA), Urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano w’ibijyanye n’ikoranabuhanga (NCSA), hamwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’isanzure (RSA), mu rwego rwo gusubiza agaciro Abatutsi biciwe mu rufunzo.

Mu Murenge wa Ntarama hiciwe Abatutsi benshi bari babanje kwirwanaho ariko baza kunanirwa
Mu Murenge wa Ntarama hiciwe Abatutsi benshi bari babanje kwirwanaho ariko baza kunanirwa

Ubuhamya bw’abarokokeye mu rufunzo bwakoze benshi ku mutima mu bari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka, kuko bwagarutse ku nzira y’umusaraba banyuzemo kuva mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugera igihe yashyiriwe mu bikorwa.

Providence Mukanyana warokokeye mu rufunzo, Jenoside ikamutwara abatari bacye bo mu muryango we, barimo abana n’umugabo we, yavuze ko Jenoside yabaye afite inda y’imvutsi, ngo hari aho bageze Interahamwe zikabatemagura ari nako zijombagura umwana we ibyuma, kugera ubwo umwana yababajije icyo barimo kubaziza, bakamusubiza ko bazira ko ari Abatutsi.

Ati “Interahamwe yaraje, jyewe nahise mpumiriza ndavuga nti Mana unyiyakirire kuko jyewe nta bundi bushobozi mfite ndananiwe. Ubwo yafashe akaboko k’ibumoso isubiza inyuma ikubitira umuhoro mu rutugu, ihita ipfumura n’amagufa y’urutugu, arambwira ati impa amafaranga, ndamubwira nti nta mafaranga mfite, nari nkenyeye ibitenge byinshi munda, ahita abihambura arabitwara”.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera buvuga ko hakenewe uburyo bwo kubika neza amateka
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko hakenewe uburyo bwo kubika neza amateka

Akomeza agira ati “Wa mwana abonye bankubise umuhoro arira cyane, aravuga ati turazira iki na mama, baramusubiza ngo urazira ko uri umututsi, umwana aravuga ati ntabwo tuzongera kuba abatutsi. Bafashe imisumari bamutobagura itako ryose, ariko akihangana akambwira ngo mama ihangane. Ubwo undi aragenda ajya kureba se, asanga aho bamutemaguriye bamuciye umugongo, amaguru, bamutemye umutwe, bamuciye imitsi y’amaboko, bamurangije ariko akivuga”.

Bénoît Kaboyi nawe warokokeye mu rufunzo yagize ati “Dusohoka muri iki gishanga byari agahinda gakomeye, abantu bose bari bapfuye n’abasigaye bataye umutwe, nagize umugisha ngisohoka mbona murumuna wanjye wari wacanye umuriro, ndamubwira nti igirayo mbona aho nirambika ngira ngo note. Hashize akanya haza uwitwa Rogers nawe bari bamutemye cyane ndamubererekera, Imana iramurinda na n’uyu munsi aracyari muzima ariko ni imihoro misa”.

Ubuhamya bw'abarokokeye Jenoside mu rufunzo bwakoze ku mutima benshi
Ubuhamya bw’abarokokeye Jenoside mu rufunzo bwakoze ku mutima benshi

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Bugesera, Chantal Bankundiye, avuga ko n’ubwo Jenoside yabaye umwihariko muri ako karere kuko yahageragerejwe na mbere, ariko mu 1994 byabaye akarusho.

Ati “1994 byabaye akarusho biba agahomamunwa, Abatutsi bemeye kujya mu mazi ariko abishi ntibatinye kuza kubaroba ngo babice babashize i musozi cyangwa ngo babatere ibisongo bari muri ayo mazi. Si aha gusa hari n’ahandi ku kiliziya ya Ntarama, iya Nyamata, ku ishyamba ryahoze ari irya Ngenda na Gashora, Kiliziya ya Ruhuha, kuri Komine Gashora, ku musozi wa Rebero, ku birombe by’i Musenyi, Bugesera ifite amateka menshi”.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe iby’ikoranabuhanga mu kigo cy’igihugu gishinzwe
iby’isanzure (RSA), George Kwizera, avuga ko kwifatanya n’Abanyabugesera babuze ababo biciwe mu rufunzo, ari mu rwego rwo kubafata mu mugongo, ariko kandi ngo ni isomo rikomeye ku bakozi bose by’umwihariko abavutse nyuma ya Jenoside.

Ati “Aba basore bakiri bato n’inkumi bagomba kuza ahantu nk’ahangaha, bagahabwa ubuhamya bw’abantu baharokokeye, bakumva amateka yaho, bakumva aho igihugu cyavuye. Ni nabyo bakuramo imbaraga zo gukora, kuko bibaha ishusho ry’ahantu igihugu kivuye n’ahantu kigana”.

Abarokokeye mu rufuzo barasaba ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu Karere ka Bugesera yabungabungwa, akandikwa neza akanashakirwa ububiko bwiza bwo kugira ngo n’abazabaho mu bihe bizaza bazamenye amateka ya nyayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka