Bugesera: Bibutse abana n’impinja bazize Jenoside

Ku nshuro ya mbere, Fondasiyo Ndayisaba Fabrice isanzwe itegura ibikorwa byo Kwibuka Abana n’Impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yaguriye ibi bikorwa mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo mu Karere ka Bugesera.

Kwibuka abana n'impinja byaguriwe mu Karere ka Bugesera
Kwibuka abana n’impinja byaguriwe mu Karere ka Bugesera

Ni ibikorwa ubusanzwe byakorerwaga mu mashuri yo mu Karere ka Kicukiro, ari naho iyi Fondasiyo ifite icyicaro.

Ibikorwa byatangiranye n’iki cyumweru, bikazamara ibyumweru bibiri bikorwa mu Turere twa Kicukiro na Bugesera.

Kuri iyi nshuro ya 13 Fondasiyo Ndayisaba Fabrice itegura ibi bikorwa byo Kwibuka Abana n’Impinja bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bizamara ibyumweru bibiri aho kuba icyumweru kimwe nk’uko byajyaga bikorwa muri Kicukiro.

Umuyobozi wa NFF Rwanda, Ndayisaba Fabrice, avuga ko intego ari uko igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka Abana n’Impinja bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, cyazagera mu turere twose tw’Igihugu.

Umuyobozi wa NFF, Ndayisaba Fabrice (iburyo), hamwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi
Umuyobozi wa NFF, Ndayisaba Fabrice (iburyo), hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi

Ati “Iki gikorwa kimaze igihe kinini kibera mu mashuri yo muri Kicukiro, ariko kuri iyi nshuro tukaba twarashatse kucyagura duhereye mu mashuri yo mu Karere ka Bugesera. Tuzagera n’ahandi kuko turifuza ko iki gikorwa kigera mu mashuri yose yo mu Gihugu”.

Mu kwibuka Abana n’Impinja bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abana baganirizwa ku mateka ya Jenoside, kandi bakigishwa kwirinda ingengabitekerezo yayo, hagamijwe gukumira ko hari indi Jenoside yakongera kuba mu Rwanda ndetse n’ahandi ku Isi.

Abana bahabwa ubutumwa bubashishikariza kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside
Abana bahabwa ubutumwa bubashishikariza kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside

Abana kandi bafata umwanya wo kwibuka bagenzi babo bishwe muri Jenoside, bakina imwe mu mikino bagenzi babao bakinaga.

Muri iki gihe cy’ibyumweru bibiri, mu mashuri yose yo mu Turere twa Kicukiro na Bugesera hazajya hatanwa ubutumwa bumwe buri minsi ibiri kugeza ku wa Kane, nah o ku wa Gatanu 26 na bwo hakazajya hatangwa ubutumwa bumwe mu mashuri yose, ndetse no mu mpera za buri cyumweru hakazatangwa ubutumwa bugenewe ababyeyi, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zibahuza n’ubuyobozi bw’amashuri.

Ndayisaba Fabrice avuga ko impamvu yo kongera igihe ibi bikorwa byamaraga, ari uburyo bwo kugira ngo umwana wacikanwe n’ubutumwa bwatanzwe ku munsi runaka, agire amahirwe yo kubwumva ku munsi ukurikiyeho.

Mu Karere ka Bugesera, igikorwa cyatangirijwe muri GS Nyamata Catholique
Mu Karere ka Bugesera, igikorwa cyatangirijwe muri GS Nyamata Catholique

Perezida w’Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside (IBUKA), mu Karere ka Bugesera, Chantal Bankundiye, avuga ko mu gihe cya Jenoside hishwe abana n’impinja benshi, bityo agashimira Fondasiyo Ndayisaba Fabrice yatekereje kujya itegura gahunda zo kubibuka.

Uyu muyobozi avuga koi bi bitanga icyizere ko nta Jenoside yakongera kubaho, kuko abana bavuka ubu bari kurerwa neza.

Agira ati “Jenoside ntizongera kubaho ukundi, turimo turarera neza”.

Bamwe mu banyeshuri bo mu Karere ka Bugesera ahatangirijwe bwa mbere iyi gahunda, bavuze ko ari igikorwa cyiza gufata umwanya wo kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko ubutumwa barimo guhabwa bwongera kubibutsa ko bakwiye gukumira ikibi aho cyaturuka hose.

Bamwe mu biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mayange B mu Murenge wa Mayange, babwiye Kigali Today bati “Iyi gahunda ni nziza, iradufasha kwibuka abana nkatwe bazize uko bavutse! Ubutumwa bari kuduha buri munsi buradushishikariza kwanga ikibi aho cyaturuka hose, duharanira kubaka ejo hazaza heza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka