Bugesera: Bacanye urumuri rw’icyizere rufite umwihariko
Ku rwibutso rwa Nyamata rushyinguyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaga ibihumbi mirongo ine na bitanu(45.000), habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30, nyuma gikurikirwa n’igikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere rutari rusanzwe.
Urumuri rw’icyizere rwacanwe ku rwibutso rwa Nyamata, ni kimwe n’urwacanwe ku nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi za Gisozi muri Kigali, urwa Murambi i Nyamagabe ndetse n’urwa Bisesero i Karongi, izo uko ari enye zikaba ari zo nzibutso zashyizwe mu murage w’Isi (UNESCO)
Ni Urumuri rugizwe n’amatara manini amurika mu kirere, rukaba rwaratanzwe na MINUBUMWE ku bufatanye na UNESCO.
Ni urumuri ruzaka mu minsi irindwi ibanza y’icyunamo, rukazajya rwaka kugeza saa sita z’ijoro, rurimo n’ijwi, rukazazima ku itariki 13 Mata 2024, kuri izo nzibutso zindi, ariko ku rwibutso rwa Nyamata, ruzageza ku itariki 14 Mata kubera ko hari umwihariko w’uko hari imibiri yabonetse iri ku rwibutso rwa Nyamata ariko ikaba izashyingurwa mu rwibutso rwa Ntarama ku itariki 15 Mata 2024, nk’uko byasobanuwe na Muhaturukundo Eric, Umukozi w’urwibutso rwa Nyamata.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yavuze ko urumuri rw’icyizere rucanwe ku rwibutso rwa Nyamata rufite umwihariko, kuko ubusanzwe, uwasuraga urwibutso ari we warubonaga, ariko urwo rucanwe none, rubonwa n’abantu bari ku rwibutso, ariko n’abari kure mu Mirenge ikikije Umurenge wa Nyamata wubatsemo urwibutso rwa Nyamata, bararubona.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|