Bugesera: Abakozi bo mu Bitaro bya Butaro ngo bigiye byinshi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata

Abakozi b’Ibitaro bya Butaro mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru nyuma yo gusura urwibitso rwa Jenoside rwa Nyamata baravuga ko bizabafasha mu kazi bakora.

Dogiteri Mpunga Tharcisse, Umuganga Mukuru mu Bitaro bya Butaro, avuga ko mu kazi kabo ka buri munsi nk’abakozi bo kwa muganga bagomba gusobanukirwa n’amateka y’ababagana.

Umukozi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata asobanurira abakizi b'Ibitaro bya Butaro ibyahabereye.
Umukozi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata asobanurira abakizi b’Ibitaro bya Butaro ibyahabereye.

Agira ati “Kuza gusura urwibutso biradufasha kuko bizatuma tubasha kumenya abatugana ku buryo abagizweho ingaruka na yo tuzabasha kubafasha atari ukubavura indwara zisanzwe gusa ahubwo no kubabungabunga tubahumuriza”.

Akomeza avuga ko amateka babonye ku Rwibutso rwa Nyamata bazayasobanurira n’abo bakorana batayazi ndetse n’aho bakorera kugirango babumveshe ko nabo bafite uruhare rwo kuyirwanya ku buryo itazongera kuba ukundi haba mu Rwanda cyangwa se ahandi.

Muri abo bakozi bamwe bwari ubwa mbere basuye urwibutso rwa Jenoside nka Munyabugingo Jules Cesar ugira ati “Ibyo mbonye hano birenze imitekerereze ya muntu, ndasaba abaturage bo muri Burera kuza kwiga amateka ya Jenoside hano kuko ibyabaye aha birenze ukwemera.

Ibyo babonye ngo biteye agahinda bakaba biyemeje kwifashiasha amasomo bahawe mu kaiz kabo kaburi munshi.
Ibyo babonye ngo biteye agahinda bakaba biyemeje kwifashiasha amasomo bahawe mu kaiz kabo kaburi munshi.

Mu bakozi b’Ibitaro bya Butaro harimo n’abanyamahanga. Dr Leana May, umuganga w’abana mu bitaro bya Butaro, nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata yavuze ko kwibonera n’amaso amwe mu mateka ya Jenoside ari ingenzi.

Yagize ati “Ibyo twabonye hano ni ibintu bibabaje, ariko ni ingenzi ko igihe uje gukorera mu gihugu ugomba kumenya amateka y’abo mugiye gukorana.

Ndatekerezako ko ku banyamahanga bakagombye gusura inzibutso za Jenoside kugira ngo basobanukirwe aho u Rwanda rwavuye, ni ibitangaza kubona intambwe u Rwanda rumaze gutera n’aho rwavuye mu myaka mike ishize”.

Abo bakozi bakaba batanze inkunga ingana n’ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda kugirango azafashe urwo rwibutso. Iki gikorwa cyo gusura urwibutso kikaba cyajyanye no gufasha uwarokotse Jenoside utishoboye wo mu karere ka Burera.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi biba byiza kuko abakozi barushaho kumenya amateka y’ u Rwanda na Jenoside yakorewe abatutsi

Paul yanditse ku itariki ya: 17-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka