BUFMAR ihamya ko Kwibuka kwiza ari ugufasha kwiyubaka

Ihuriro ry’amatorero ya Gikirisitu ritanga imiti mu Rwanda (BUFMAR) rivuga ko gufashanya ari bwo buryo bwiza bwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abakozi ba BUFMAR mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi ba BUFMAR mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi

Byatangajwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa gatanu tariki ya 16 Kamena 2017.

Muri uwo muhango ubuyobozi bwa BUFMAR bwatangaje ibikorwa byo kuzajya bafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, mu gihe cyose baba bibuka; nkuko umunyamabanga w’inama y’ubutegetsi ya BUFMAR, Agnes Manirareba abivuga.

Agira ati “Kwibuka kwiza ni ugufasha kwiyubaka, cyane tukubaka umuryango nyarwanda duhereye ku mpfubyi za Jenoside.”

“Hari abapfakazi n’abandi bafite ibibazo n’ibikomere binyuranye; dufite itsinda ririmo gukora ubucukumbuzi kugira ngo abo bantu tubafashe mu buryo burambye.”

BUFMAR yatanze bumwe muri ubu bufasha burimo inkunga y’ibihumbi 400RWf yageneye abana b’abakobwa babiri basizwe na Mukamazimpaka Phoibe, wari umukozi w’iri huriro.

Umwe muri abo bana witwa Ineza Sarah w’imyaka 23 avuga ko mu gihe cyo kwibuka, abantu benshi ngo bakora umuhango nyamara banagombye kugira ibikorwa byo kwita ku barokotse.

Ati:”Kwibuka ni byiza ariko ba bana barokotse n’ubwo bakuze, abantu baba bagomba kubageraho; birababaza kubona nta nukubaza ngo ‘watsinze ute mu ishuri!”

BUFMAR yafashije abana b'impfubyi basizwe na Mukamazimpaka Phoibe
BUFMAR yafashije abana b’impfubyi basizwe na Mukamazimpaka Phoibe

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe kugenzura imikorere ya BUFMAR, Justin Hakizimana avuga ko nibavugurura uburyo bwo kwibuka ngo bazaba babera intangarugero ibindi bigo.

Agira ati “Yezu amaze kuzamuka, babaga hamwe bagasangira ibyabo bagafatanya byose; kwikorerana imitwaro ntabwo byabananira ku buryo n’ibindi bigo byabareberaho.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango Ibuka, Naphtal Ahishakiye avuga ko nubwo abantu baba batarabonye Jenoside bagomba kwibuka kugira ngo batabona ibyiza igihugu gifite bakagira ngo niko byahoze.

Ihuriro BUFMAR rihuza Kiriziya Gatolika n’amatorero ya giporotesitanti hamwe na CAMERWA igengwa na Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwiriwe umubyeyi wabo bana ntago yitwa mukamazimaka phoibe

ineza yanditse ku itariki ya: 18-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka