BRALIRWA ngo iribuka ikurikiza amahitamo atatu yatanzwe na Perezida Kagame

Uruganda rwa BRALIRWA rukora ibinyobwa, rwavuze ko rwibuka ku nshuro ya 20 abari abakozi barwo bazize Jenoside yakorewe abatutsi, ruzirikana ingingo eshatu z’amahitamo igihugu kigenderaho nk’uko zasobanuwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ubwo yatangizaga kwibuka ku itariki 07/4/2014.

Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi muri Mata 1994, nta yandi mahitamo yo kugirango igihugu nk’u Rwanda cyongere kubaho, uretse kwishyira hamwe kw’abanyarwanda, kwirengera ibyo bakora cyangwa kuba nyir’inshingano, hamwe no kureba kure.

Umuyobozi wa Bralirwa acana urumuri rw'icyizere ku rwibutso rw'urwo ruganda.
Umuyobozi wa Bralirwa acana urumuri rw’icyizere ku rwibutso rw’urwo ruganda.

Bralirwa ivuga ko nayo igendera kuri izo ngingo uko ari eshatu, kuko ngo ikora nk’umuryango ushyize hamwe ititaye ku itotezwa rikomeye ngo yagiye ikorerwa; abakozi bayo bagiye bifata gitwari, bagaragaza umurava kugirango Bralirwa ibe igeze aho igeze, nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’urwo ruganda, Jonathan Hall.

Hall asobanura ko ingingo ya kabiri ijyanye no kwirengera cyangwa kuba nyir’inshingano ari ishingiro rya BRALIRWA, kuko ngo iyo ndangagaciro ituma byose bikoranwa umurava, haba mu bwinshi n’ubwiza bw’umusaruro w’ibinyobwa urwo ruganda rukora, haba mu by’imari ngo rugerageza kuba umuhanga mu kuzana ibitekerezo bishya, ndetse ko rushoboye guhangana ku isoko ry’u Rwanda.

Umuyobozi wa Bralirwa acana urumuri rw'icyizere ku rwibutso rw'urwo ruganda.
Umuyobozi wa Bralirwa acana urumuri rw’icyizere ku rwibutso rw’urwo ruganda.

Ingingo ya gatatu yo kureba kure, Hall ayisobanura agira ati “Muri buri kintu cyose dukora n’ibyo duteganya, dutekereza mu buryo bwagutse, kandi ibyo tuvuze nibyo dukora. Nk’uko Nyakubawa Perezida wa Repubulika yabivuze, guhitamo izi ngingo nibyo bitanga icyizere cy’ejo hazaza, bikaduha kwiyubaka no kugira ubutwari, n’ubwo bitari byoroshye kuko twabuze inzirakarengane nyinshi.”

Impfubyi zasizwe n’abari abakozi ba BRALIRWA bishwe muri Jenoside, bashimira urwo ruganda ko rubishyurira amashuri kuva kw’abanza kugeza barangije muri kaminuza; ariko bagasaba ko abashoboye imirimo bajya boroherezwa kubonamo akazi muri urwo ruganda.

Bamwe mu mpfubyi zasizwe n'abari abakozi ba Bralirwa.
Bamwe mu mpfubyi zasizwe n’abari abakozi ba Bralirwa.

BRALIRWA kandi ishimirwa kuba yunganira ibikorwa bitandukanye bya Leta, birimo kubaka no kwita ku nzibutso, hamwe no kuba ari uruganda ngo rwatanze imirimo ku bakozi bahoraho barenga 500, n’abandi bakora batanditswe ngo bikubye inshuro nyinshi kurusha uwo mubare wa 500, nk’uko byasobanuwe na Freddy Nyangezi Biniga, ushinzwe iby’itumanaho.

BRALIRWA isabwa gufasha abanyarwanda kwirinda imvugo yo kwita Jenoside intambara (aho ngo bamwe babara inkuru z’ibyabaye bavuga ngo ‘mbere y’intambara’), ndetse ko nta muntu n’umwe wemerewe gukorana n’imitwe yakoze Jenoside mu Rwanda, nk’uko byasabwe na Dr Gasanabo Jean Damascene na Egide bahagarariye Ministeri y’umuco, Komisiyo yo kurwanya Jenoside na Ibuka.

Uruganda rwa BRALIRWA ruvuga ko ruteganya gushyira ku nzibutso zarwo i Kigali n’i Rubavu aho rukorera, amazina y’abari abakozi barwo 61 bishwe bazira uko baremwe. Nyuma y’igikorwa cyo kwibuka cyabereye i Kigali ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 25/4/2014, BRALIRWA ngo irateganya no kugikomereza i Rubavu mu cyumweru gitaha.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka