Bonhomme atangiriye ibikorwa byo Kwibuka muri ’Memorial de la Shoah’

Umuhanzi Jean de Dieu Rwamihare, uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Bonhomme, kuri uyu wa gatanu tariki 29 Werurwe 2019 yerekeje mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’ Ubufaransa, aho agiye kwifatanya n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi (Memorial de Shoah) mu gikorwa bateguye cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhanzi Bonhomme yatangiye umuziki wo kuririmba indirimbo zo kwibuka mu 2009
Umuhanzi Bonhomme yatangiye umuziki wo kuririmba indirimbo zo kwibuka mu 2009

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today mbere yo gufata indege, Bonhomme yavuze ko urugendo agiye mo ari uburyo bwiza bwo kugaragariza n’abanyamahanga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Memorial ya Shoah yajyaga ikora ku mateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi nko kuyigisha, kuyavuga no kuyamenyekanisha mu buryo butandukanye, ariko nyuma iza no gufata gahunda yo kuzamenyekanisha izindi Jenoside zagiye ziba ku isi. Ni muri ubwo buryo bafashe na Jenoside yakorewe Abatutsi kugirango bazigishe amateka yayo isi yose iyimenye.”

Bonhomme avuga ko azaba ari umwe mu bazatanga ubutumwa muri icyo gikorwa agatanga ubutumwa ku mateka y’igihugu cye. Ati “Ni amahirwe ku giti cyanjye by’umwihariko ndetse no ku muryango nyarwanda muri rusange kuko nzabona umwanya wo kuvuga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mbicishije mu bihangano byanjye.”

Uyu muhanzi avuga ko kuva urwibutso rukomeye ku isi nka Memorial de Shoah, rufata umwanya rukibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikindi gitego gitsinzwe abapfobya Jenoside.

Ati “Ni ikintu kiza kuba ruriya rwibutso rugiye kuvuga ku mateka y’u Rwanda, ndetse bikaba bikwiye kubera isomo abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Bakwiye kumva ko ibyo barimo ntaho bigana kuko isi yose ikomeje kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Biteganyijwe ko Bonhomme aririmba kuri uyu wa gatandatu tariki 30 na tariki 31 Werurwe 2019 mu rwibutso rwa Shoah, nyuma yaho akagaruka i Kigali ngo yifatanye n’abanyarwanda cyane ko azaririmba ubwo hazaba hatangizwa icyumweru cy’icyunamo.

Uyumuhanzi avuga ko afite indirimbo zigera kuri esheshatu yaririmbiye uduce dutandukanye zo kwibuka, akizeza abatuye muri utwo duce ko zenda kurangira kuko ari mu mirimo yanyuma ijyanye n’amajwi ndetse n’amashusho y’izo ndirimbo.

Uyu muhanzi witabiriye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kizabera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi ruri mu Bufaransa, avugako afite indirimbo zo kwibuka ziri mu ndimi z’amahanga, gusa akavuga ko azikora yitonze kugirango zizaze ari umwimerere kandi zitanga ubutumwa koko ku bumva izo ndimo.

Ati “ubu nahereye ku ndirimbo imwe iri mu Gifaransa n’Icyongereza. Ngiye kuyiha abenerurimi bankosorere amagambo ubundi nzayitunganye nayo ijye hanze.”

Uwahoze ari perezida wa America Barack Obama asura urwibutso rwa Shoah ruri i Paris
Uwahoze ari perezida wa America Barack Obama asura urwibutso rwa Shoah ruri i Paris
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amamara musore wiwacu mu

ruhango dufite impano hari nabandi benshi kbsa!

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 30-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka