Bihatiye gukira ibikomere basigiwe na Jenoside, baharanira kwiyubaka

Hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, ibikorwa by’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biragenda byigaragaza, aho bakomeje kwibumbira mu matsinda abafasha guharanira gukira ibikomere basigiwe na Jenoside, bagana inzira yo kwiyubaka.

Abenshi bashinze amashyirahamwe abafasha kubona uburyo babaho, n’ubwo bagiye bakomwa mu nkokora na COVID-19 imishinga yabo yari imaze gutera imbere itangiye no kubatunga ikadindira.

Bavuga ko nyuma ya Jenoside, n’ubwo Leta yabafashije muri byinshi ikabubakira, abandi bakavuzwa bagahabwa n’ubundi bufasha butandukanye, ngo na bo basanze bagomba gushyiraho akabo bagakora bashakisha uburyo imibereho yabo yarushaho kugenda neza.

Abaganiriye na Kigali Today bo mu Karere ka Musanze na Gakenke, baravuga ko ubuzima bwabo bwamaze guhinduka, bava mu bwigunge bajya mu iterambere babikesha kwibumbira mu mashyirahamwe.

Abakecuru 14 b’intwaza biciwe abagabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibumbiye mu Ishyirahamwe “Abisunganye” bo mu Murenge wa Kinigi n’uwa Nyange, bakora ubworozi bw’inkoko mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, bavuga ko nubwo ubwo bworozi bwadindijwe n’icyorezo cya COVID-19 ngo hari byinshi bwabagejejeho.

Mukamusoni Phoïbe ukuriye iryo shyirahamwe, avuga ko bagira igitekerezo cyo gutegura uwo mushinga, babagaho mu bibazo byo kwihugiraho, n’ubukene bwatumaga batabaho mu buzima bifuza.

Yagize ati “Ni umushinga tumaze imyaka irindwi dutangiye, twahereye ku nkoko 200 zigenda ziyongera ku buryo twari dutangiye kunguka cyane kugeza uwbo nta kintu na kimwe twajyaga tubura, ndetse na konti yacu igahoraho amafaranga menshi”.

Arongera ati “Kuva twatangira uwo mushinga wadukuye ahabi aho twari twigunze, tumeze nabi tudahura, buri wese ari mu rugo iwe ugasanga tumeze nk’abahungabanye kuko twahoraga twihugiyeho, ariko nyuma yo kubona uwo mushinga tukajya duhura tukaganira tukungurana ibitekerezo biradukomeza cyane, twari tumeze neza uretse COVID-19 yabiciyemo ibintu birazamba, nta kibazo twari dufite”.

Uwo mukecuru avuga ko mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 gitera, ngo bari bamaze kugira inkoko nyinshi ku buryo ku munsi basaruraga amagi atari munsi ya magana ane.

Ni umushinga baterwagamo inkunga na SACOLA, Umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta ushinzwe kubungabunga Pariki y’Ibirunga n’ibidukikije muri rusange, no kuzamura imibereho myiza y’abaturage baturiye Pariki y’igihugu y’ibirunga kugira ngo babashe gusobanukirwa neza n’ibyiza nyaburanga bibarizwa muri iyo Pariki”.

Bibumbiye mu ishyirahamwe bagamije gufashanya gutera imbere
Bibumbiye mu ishyirahamwe bagamije gufashanya gutera imbere

Nyuma y’uko COVID-19 ikomeje umurego, ngo uwo mushinga wahagaritse inkunga kubera ko aho wakuraga amafaranga hari hahagaze kubera COVID-19, nuko iryo shyirahamwe ry’abo bapfakazi ba Jenoside risa n’irisubiye inyuma aho bemeza ko nubwo baguye mu bihombo batigeze bacika intege, nk’uko Mukamusoni Phoïbe akomeza abivuga.

Ati “Ni umushinga dufashwamo na Sacola, ariko aho COVID-19 iziye Sacola yahise ihagarika inkunga kubera ko nayo aho yakuraga hari hahagaze, gusa ntabwo twacitse intege twarakomeje turwana ku mushinga wacu mu bushobozi twari dufite dukomeza guhanyanyaza n’ubwo ibyo kurya by’amatungo biduhenda, murumva kuba buri kwezi dusohora amafaranga ibihumbi bisaga 450 si make”.

Uwo mubyeyi yavuze ko mu bindi byabakomye mu nkokora ari igihombo batewe n’uwabagurishije inkoko zisaga 350 zitujuje ubuziranenge aho yazibagurishije abahangitse kuko zari zidakingiwe, bazigejeje mu rugo zose zirapfa zirashira.

Ati “Tugeze igihe cyo gusazura tugurisha izishaje tukazisimbuza izikiri nto, twagiye i Rubavu tugura inkoko zisaga 350 twishyura asaga miliyoni imwe y’amanyarwanda tugeze mu rugo zose zirapfa zirashira tugwa mu gihombo gikomeye, gusa twakomeje kwirwanaho twirinda ko umushinga udutunze usenyuka aho ubu bafite inkoko zisaga 250”.

Mukamusoni avuga ko mbere yuko COVID-19 itera ngo uwo mushinga wari warabateje imbere, aho bajyaga bazigama umuntu akabona n’icyo atahana cyo gufasha umuryango we, aho buri wese afite amatungo agera muri atatu yakuye muri uwo mushinga ukaba unatunze n’umuryango wabo.

Nsengiyumva Pierre Célèstin uhagarariye umushinga SACOLA ufasha abo babyeyi, avuga ko mu gutekereza iryo shyirahamwe ry’abo babyeyi bwari mu buryo bwo kubegera, kubahumuriza no kubateza imbere.

Ati “Tujya kubatekerereza uwo mushinga nuko twabonaga batandukanye, bamwe batuye mu murenge wa Kinigi abandi mu murenge wa Nyange batabona uburyo bahura, dusanga dukwiye kubigira umushinga wo korora inkoko mu rwego rwo kubafasha guhura kandi baniteza imbere, nabo baritanga uko bashoboye umushinga bawukora neza utangira kubahindurira imibereho”.

Uwo mugabo avuga ko COVID-19 yakomye mu nkokora imishinga ya Sacola, aho bakuraga ubufasha harahagarara biba ngombwa ko imfashanyo bageneraga iryo shyirahamwe ry’abo bakecuru ihagarara.

Mu Karere ka Gakenke naho abarokotse Jenoside bakomeje kwishakamo ibisubizo, bakora imishinga inyuranye ibakura mu bwigunge bajya mu iterambere.

Abagize ishyirahamwe “Icyizere” bagera kuri 35, nyuma yo gusharirirwa n’ibikomere batewe na Jenoside, bigiriye inama yo kwihuza biga umushinga w’iterambere aho bahawe inkunga na World Vision y’icyuma gisya ibinyampeke.

Munyaneza Célestin uhagarariye iryo shyirahamwe avuga ko uwo mushinga wabateje imbere aho buri wese mu bagize iryo shyirahamwe bafite amatungo bawukomoyeho, inka, ihene n’ibindi, kandi ngo ukeneye amafaranga yo kumufasha akayabona vuba akamugoboka akazayishyura ibibazo birangiye.

Ngo mbere y’uwo mushinga bari mu buzima butari bwiza Ati “Mbere twari tubayeho nabi mu bukene, ntaho twakuraga agafaranga ko kwikenura, ariko aho dukoreye uwo mushinga tukabona iyo mashini isya, tumeze neza twavuye mu bwigunge turanahura tukagira icyo tuvugiraho twungurana ibitekerezo, ubu nta munyamuryango w’iri shyirahamwe udafite amatungo yaba inka cyangwa amatungo magufi”.

Bavuga ko imbogamizi bahuye nazo ari COVID-19, aho imashini itakibona akazi kuko utubare twafunze mu gihe abenshi mu bakiriya babo ari abazaga gusesha amasaka yo kwenga imisururu, izindi mbogamizi ni izo kuba bagitanga imisoro inyuranye n’ubukode bwaho iyo mashini ikorera kandi COVID-19 yarahagaritse imikorere, ibyo bigakomeza kubagusha mu bihombo.

Gahunda bafite ngo ni iyo kugura imashini nshyashya kuko iyo bafite imaze gusaza, aho igenda ipfa umunsi ku wundi ikabahombya, ubu bakaba bafite kuri konte yabo amafaranga ibihumbi 500 aho basaba inkunga yo kongera kuri ayo mafaranga bakagura indi mashini nshyashya itabateza ibibazo.

Mu murenge wa Kivuruga naho hari ishyirahamwe ry’abarokotse Jenoside ry’ubworozi bw’inzuki ryitwa “Tuzamurane” ryatangiye mu mwaka wa 2003, ribafasha kuva mu bukene bahozemo.

Ngo bigiriye inama yo kwishakamo ibisubizo na Leta irabunganira, aho batangiriye ku mitiba 15 mu mafaranga bari bamaze gukusanya aho umutiba umwe muri icyo gihe waguraga 3000 FRW, na FARG ibonye ko umushinga wabo uri gutera imbere ngo ibaha inkunga y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe.

Nizeyimana Gisa ukuriye iryo shyirahamwe, avuga ko bagiye bunguka ku buryo bagitangira ku mwaka babonaga ubuki busaga ibiro 80 ku mwaka muri icyo gihe ikiro kigura amafaranga asaga 3000, ku mwaka bakabona amafaranga ngo atari munsi y’ibihumbi 200, ibyo ngo bibatera ishyaka bongera imitiba bava kuri 15 bagera kuri 80.

Ngo baguye mu gihombo gikomeye, nyuma yuko Minisiteri ifite ubworozi bw’inzuki mu nshingano na World Vision babahaye amahugurwa ku bijyanye n’ubworozi bw’inzuki, babasaba kuva ku mitiba ya gakondo bakajya ku mitiba ya kijyambere.

Nizeyimana ati “Bakimara kuduhugura badusaba kuva mu mitiba ya gakondo tukajya mu ya kizungu, nyuma y’amahugura abantu bo muri Minisiteri baraje badufasha kwimurira za nzuki mu mitiba ya kizungu, bukeye mu gitondo dusanga inzuki zacu zose zagiye ubutagaruka, turahomba mu buryo bukomeye kugeza na nubu tugihura n’ingaruka z’icyo gihombo”.

Ngo iyo mitiba ya kijyambere yamaze kubahombya uretse ko batacitse intege aho bongeye kubyutsa umushinga bifashishije imitiba ya gakondo bari basanganwe ubu bakaba biteguye kongera kubona umusaruro bari barabonye mbere.

Ati Turebye kuva muri 2003 kugeza ubu twarahombye kuva muri 2007 batuzanira imitiba ya kijyambere, byaraduhombeje cyane gusa tugiye kongera kwagura umushinga wacu kuko niwo mushinga twabonye utworoheye kuko ishyirahamwe ryacu ririmo abakecuru benshi, ntabwo twakora umushinga usaba ingufu”.

Mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru haragaragara ibikorwa bitandukanye by’Abarokotse Jenoside, aho biyemeje kwishyira hamwe bakora ibikorwa bibateza imbere, ngo ni mu rwego rwo kwirinda kubana n’ibikomere batewe na Jenoside ahubwo baharanira kwiteza imbere biyubaka.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka