Bigiye ku Nkotanyi gukoresha bike bihari bakagera ku ntego

Ubwo basuraga Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, abakozi b’umurenge wa Gishamvu bigiye ku Nkotanyi uko umuntu yakoresha bike afite akagera ku ntego.

Ubutwari bw'Inkotanyi ngo hari byinshi babwigiyeho bizabafasha kurushaho gukora neza
Ubutwari bw’Inkotanyi ngo hari byinshi babwigiyeho bizabafasha kurushaho gukora neza

Babivuze ubwo basuraga iyo ngoro kuri uyu wa 1 Gicurasi 2018, bakaba bari bagamije kongera ubumenyi ku mateka yo guhagarika Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994, bakavuga ko hari icyo bibunguye mu mikorere yabo ya buri munsi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishamvu muri Huye, Mutsindashyaka Alphonse, avuga ko izari ingabo za FPR zagaragaje ubutwari bukomeye bwo kwigiraho.

Agira ati “Twabonye ko Inkotanyi zakoresheje ubutwari bukomeye cyane, aho zakoresheje ubushobozi buke zari zifite ku rugamba ariko zikabasha gutsinda umwanzi zigahagarika Jenoside. Ibyo zabigezeho kubera intego zari zifite yo gukiza Abanyarwanda, ari ho twafatira urugero”.

Arongera ati “Twabonye ko Inkotanyi zemerewe kwinjiza muri iyi ngoro imbunda nkeya zirimo ebyiri gusa nini. Hiyongeraho ubwenge n’ubuhanga zitsinda urugamba, ni isomo rero ry’ingenzi mu kazi kacu ka buri munsi nk’abayobozi”.

Niringiyimana Vedaste, umwe muri iryo tsinda ryaturutse i Gishamvu, avuga ko yungutse byinshi cyane ko we Jenoside yabaye ari umwana.

Ati “Mbonye inzira ndende kandi igoranye Inkotanyi zanyuzemo ngo zikize abicwaga zinabohore igihugu. Hari ubwo tubona turya tukaryama tukajya mu kazi ntidutekereze ko hari igihe igihugu cyari mu kaga ntibishoboke, ndashimira Inkotanyi rero zahagobotse ubu akaba ari amahoro”.

Yongeraho ko ibyo bimuha imbaraga zo gukora cyane yirinda umugayo, agamije guteza imbere igihugu.

Mugenzi we Alice Uwizera, yemeza ko urwo ruzinduko bakoze rutumye yumva ko agomba gukora nk’Inkotanyi.

Ati “Uru rugendo runyongereye imbaraga zo gukora nk’Inkotanyi kuko intego yazo kwari ukurengera abaturage n’inyungu zabo nk’uko natwe ari byo dushinzwe ubu. Tubonye urugero rwiza rwo guha abaturage bityo na bo baharanire kuba intwari”.

Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yafunguwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa 13 Gashyantare 2017, ikaba iri mu nyubako y’icyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (CND icyo gihe) ku Kimihurura.

Iyo nyubako ni na yo yakiriye abasirikare 600 n’abanyapolitiki ba FPR Inkotanyi mbere gato ya Jenoside, hagamijwe kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha ariko ntibyakunda, kuko nyuma y’amezi ane gusa ingabo za Leta y’abatabazi zatangiye kubarasa.

Ku ya 7 Mata 1994 ni bwo izo ngabo zahawe amabwiriza yo kuva mu birindiro byazo, zigatangira kwirwanaho no kurokora abatutsi bicwaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka