Bifuza ko urugo rw’Intwari Niyitegeka rwagirwa urwibutso rw’urukundo
Abarokowe n’Intwari Felecita Niyitegeka muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’inshuti zabo bifuza ko urugo yabagamo rwagirwa inzu ndangamurage y’urukundo ifasha Abanyarwanda kwiga ubumuntu.
Ku itariki ya 21 Mata 2017 nibwo abarokowe n’Intwari Felecita Niyitegeka n’inshuti zabo bahuriye ahahoze ikigo cya Mutagatifu Petero yabagamo bibuka ibikorwa by’urukundo byamuranze kugeza yishwe kuri iyo tariki.
Padiri Jean d’Amour Dusengumuremyi avuga ko urugo rwabagamo Intwari Niyitegeka rwagombaga gusenywa hagashyirwa ibikorwa by’amajyambere birimo kwagura umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi.
Ariko ngo Guverinoma y’u Rwanda yarabihagaritse mu rwego rwo guha agaciro ibikorwa byaranze iyo Ntwari.
Padiri Dusengumuremyi nabo bahuriye mu muryango witwa “Urunana rw’inshuti z’Intwari Niyitegeka Felecita”, bavuga ko bifuza guhindura urwo rugo inzu ndangamurage y’urukundo.
Agira ati “Iyi nzu mu byo twifuza ni uko yaba urwibutso, inzu ndangamurage y’urukundo, Abanyarwanda bakahigira ubuvandimwe, ubumuntu bubanziriza ubukirisitu n’Ubunyarwanda, abantu bakiga ubuntu barebera ku bikorwa bya Niyitegeka.”
Abarokowe n’Intwari Felicita bahamya ko ibikorwa bye ari ibikorwa bigaragaza ubuntu, urukundo no kwiyibagirwa akita ku buzima bw’abandi.
Ibyo bikaba byaratumye atanga ubuzima bwe agapfana n’Abatutsi yari ahishe muri Jenoside. Yagombaga kubahungisha abajyana mu cyahoze ari Zaire ariko Interahamwe zimutera mbere y’uko abahungisha.
Iyo abahungisha bari kuba ari icyiciro cya gatatu cy’Abatutsi yari kuba ahungishije nyuma y’icyo yari yohereje ku itari ya 19 Mata 1994 cyarimo abantu 15.
Mukarugero Marie Claire, umwe mu bari kumwe n’Intwari Niyitegaka igihe Interahamwe zabateraga zikajya kubicira ahitwa muri Komini Rouge mu Karere ka Rubavu.
Nk’uko biri mu buhamya yatanze mu gitabo cyitwa “Niyitegeka Felicita Abamuzi Baramuvuga”, agaragaza ko Niyitegeka nabo bari kumwe Interahamwe zabatwaye ku isaha ya saa kumi ku wa kane tariki ya 21 Mata 1994.
Yemeye gupfana n’abo yari ahishe
Avuga ko Interahamwe ziyobowe n’uwitwa Omar Serushago zabanje kwanga ko Niyitegeka ajyana n’Abatutsi bari bagiye kwicwa ariko arabyanga.
Ngo yagize ati “Rwose aba bantu banjye murabajyana he, bakoze iki, babatwaye iki? Niba mutampaye abantu banjye ndajyana nabo!”
Mukarugero avuga ko Niyitegeka ari we wagiye yunamye ku rugi rw’imodoka, abo yarahishe bamusaba gusigara arababwira ngo “Namwe nta kibi mwakoze, reka mbaherekeze kugira ngo menye ko mwagezeyo amahoro!”
Bageze kuri Komini Rouge, Interahamwe yitwa Mugiraneza Thomas yabajije Niyitegeka niba adafite ubwoba amusubiza ngo “Nta mpamvu yo kubaho abo twari kumwe bishwe!”
Akivuga ibyo yahise araswa na Omari Serushago wabyemereye mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwari i Arusha.
Niyitegeka yarafite amahirwe yo kuticwa n’Interahamwe kuko atari ari mu bahigwaga.
Na mbere y’uko Interahamwe zitera ikigo yari armo, musaza witwa Nzungize Alphonse wari ufite ipeti rya Coloneri, wayoboraga ikigo cy’abakomando cya Bigogwe yamusabye kumuhungisha arabyanga.
Yamusubije mu ibaruwa agira ati “Frere Cheri, urakoze gushaka kunkiza, ariko aho kubaho nsize abo natumiye 43 bapfa, mpisemo gupfana na bo.
Udusabire kugera ku Mana, kandi uzansezerere ku mukecuru n’abavandimwe, nzagusabira nimara kugera yo. Komera urakoze cyane kunyibuka. Kandi niba Imana idukijije nk’uko tuyizera ni ah’ejo.”
Mukarugero avuga ko Niyitegeka yari afite abantu benshi yari ahishe, n’ubwo hari abo Interahamwe zatwaye, ngo hari abashoboye kurokoka bitewe n’aho bari bagiye bihisha.
Agira ati “Yari yaratubujije gukingura igipangu. Iyo hagiraga ukomanga ni Niyitegeka wakinguraga. Ubwo Interahamwe zahondaga urugi, Niyitegeka yagiye gukingura.
Maze Interahamwe zimwinjiza mu kigo zimushushubikanya, zimukubita ikigufuri cy’iminyururu bakingishaka zimusaba kuzana inyenzi ahishe n’intwaro zazo.”
Akomeza avuga ko bakimenya ko ari Interahamwe bahise baburira bagenzi babo bashobora kwihisha, gusa ku mahirwe make hari abafashwe ari bo bajyanywe kwicwa.
Berthe Kayitesi washoboye kurokokera kuri Komini Rouge avuga ko ubwo Interahamwe zari zimaze kwica Niyitegeka n’abo bari kumwe, Padiri Berchimas yazanye n’abajandarume baje gutabara basanga byarangiye.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
intwari zi kwiye kutubera urugero rwiza
Murakoze cyanee kutugezaho ayamakuru,igitekerezo nange ndashyikiye,ahahantu narahabaye muntambara nahabonye urukundo rurenze, Intwari Felecita iyo tutayigira simba naragiye mukicukirocyambere yohereje.May her soul rest in peace.
Ubutwari nk’ubu ni ingabire y’Imana. Udusabire twe absigaye.
Intwali ntipfa iratabara. Félicitas ntazigera apfa kuko atulimo iteka!