Bifuza ko hashyirwaho ubukangurambaga bushishikariza abazi ahajugunywe Abatutsi kuherekana
Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga, kimwe n’abandi batarabona imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside, bifuza ko Leta yazashyiraho ubukangurambaga bushishikariza abazi ahajugunywe Abatutsi kuhagaragaza, kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Yabivuze mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Ngoma mu Karere ka Huye, ku wa 30 Mata 2025.
Ni igikorwa cyajyaniranye no gushyingura mu cyubahiro imibiri 473 harimo 471 yabonywe hirya no hino mu Murenge wa Ngoma, cyane cyane mu Kagari ka Matyazo, ndetse n’ibiri yimurirwaga mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma.
Nk’umwe mu bafite abe bashyinguwe, Amb. Karabaranga yagize ati "Ntabwo byumvikana ko nyuma y’imyaka 31 twubaka Igihugu cyacu, dufite Leta y’Ubumwe, ari bwo twabona amakuru (ku haherereye imibiri), na bwo ku buryo bw’impanuka, kuko abo dushyingura uyu munsi batabonetse ku bw’amakuru yatanzwe ku neza."
Yakomeje agira ati "Abenshi bavuye mu muryango wo kwa Supa. Byamenyekanye kuko abo kwa Supa bashwaniye mu mitungo, bikarangira bamwe bavuyemo abandi bagira bati nitutumvikana kuri iyi mitungo ndavuga bya bindi mwakoze mu rugo."
Yaboneyeho kongera gusaba abazi ahaherereye imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro kuhagaragaza, kuko imyaka 31 bahishe ukuri ari myinshi.
Ati "Twagiye dutekereza ko bamwe dushobora kuba twarabashyinguye, abandi wenda baguye ahandi. Ariko birababaje kuba bamwe ubu tubabona mu bikari by’abaturanyi bacu ndetse barabubakiyeho amazu amwe bakayaturamo, abandi ugasanga bubatse salon hejuru y’ahashyinguye abacu, abandi ugasanga babubakiyeho ubwiherero. Ni ibintu bibabaje twamagana, twifuza ko byarangira rwose."
Yasabye rero ko Leta yashyiraho ubukangurambaga ku kugaragaza ahari imibiri y’Abatutsi, kuko bimaze kugaragara ko amakuru yagiye atangwa cyane cyane mu gihe cya Gacaca atari yose.

Yanifuje ko abakurikiranweho kudatanga amakuru nkana ku haherereye imibiri bajya baburanira mu ruhame, kugira ngo bibere isomo abandi bakiyabitse, bityo imibiri ibashe gushyingurwa yose, ababuze ababo baruhuke ku mutima.
Ati "Mu nkiko hajyayo abantu bakeya. Dukeka ko kuburanishirizwa mu ruhame nko kuri sitade, bigasohoka no mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, byafasha kwigisha abantu kugira ngo bumve ubukana bwo guhisha amakuru. Amategeko arahari kandi arashaririye, ariko abantu bashobora kuba batayazi."
Muri uyu mwaka mu Murenge wa Ngoma habonetse imibiri 471. Amakuru dukesha Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Ngoma, Jérôme Karangwa, ni uko imyinshi yabonetse mu Kagari ka Matyazo ahitwa mu Rurenda kwa Callixte Kanamugire bita Supa, kuko honyine havuye 179. Icyakora hari n’iyabonetse ahitwa Kamucuzi na ho mu Kagari ka Matyazo, ndetse no ku Karubanda mu Kagari ka Butare.
Kugeza ubu hari abagore batatu bamaze gufatwa bakurikiranyweho kuba barahishe auo makuru, harimo umubyeyi n’umukobwa we, ari na bo bashwaniye mu mitungo bagahishura ibihishe iwabo. Imibiri yindi ahanini yo yabonetse biturutse ku makuru yatanzwe n’uwahaniwe Jenoside wafunguwe, arangije igihano.
Mu mwaka ushize na bwo i Ngoma bari bashyinguye imibiri 2060, kandi imyinshi yari yabonetse mu Kagari ka Ngoma, ahitwa kwa Hishamunda. Ku bantu barindwi bari bakurikiranyweho guhisha amakuru, batatu bakatiwe ahanini igifungo cy’imyaka 7, batatu baba abere undi we apfa atarakatirwa.

Ohereza igitekerezo
|