Batemye Papa ndeba (Ubuhamya)

Mukankusi Grâce, Umuhanzikazi w’indirimbo zihumuriza abantu mu bihe by’icyunamo, ku myaka umunani y’amavuko yari afite mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yahungabanyijwe cyane no kubona umubyeyi we bamwica urw’agashinyaguro.

Uwo mubyeyi w’abana batatu wavutse mu 1986, avuka mu muryango w’abana 12 akaba n’umuhererezi (bucura), hamwe n’ababyeyi be babiri bakaba 14. Jenoside yabaye basigaye ari abana umunani, ariko ubu asigaranye abavandimwe be babiri mu gihe abandi bishwe muri Jenoside.

N’ubwo yabuze umuryango we afite imyaka 8 gusa, ntabwo yaheranywe n’agahinda, kuko yagize ubutwari na bakuru be babiri barokokanye Jenoside aho yize ibijyanye n’amategeko muri Kaminuza nk’uko byari mu nzozi ze nyuma ya Jenoside, agamije gushyiraho itafari rye ku butabera bw’u Rwanda.

Inzozi za Mukankusi zabaye impamo, aho ubu ari Umushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye.

Mukankusi arasaba buri wese kuva mu bwigunge no kwirinda kwiheba mu gihe bari mu gihugu kibakunda
Mukankusi arasaba buri wese kuva mu bwigunge no kwirinda kwiheba mu gihe bari mu gihugu kibakunda

Mukankusi Grâce yavukiye mu yahoze ari Komini Kabarondo mu mwaka wa 1986, ubu ni mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni umubyeyi utuye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ariko akaba akorera akazi ke mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Kigali Today, yatanze ubuhamya ku buzima bwe kuva mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, kugeza muri iki gihe.

Ku mubona uburyo avuga atuje yishimye ndetse aseka, ntibyashobokera benshi kumva ishyano ryamugwiriye muri Jenoside. Umuryango we hafi ya wose wishwe urw’agashinyaguro, asigara ari umwana w’ikibondo, wirera kandi yari uwo kurerwa no kwitabwaho n’ababyeyi.

Mukankusi avuga ko mu muryango w’abana 12 yavukagamo, Jenoside yabaye mu bana 12 hasigaye umunani bagizwe n’abahungu bane n’abakobwa bane babana n’ababyeyi babo babatozaga umuco w’ubumuntu.

Ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza mu 1994, yavuze ko ku itariki 07 Mata 1994, batangiye kubona itsinda ry’abasore ryiyise ‘SIMBA battalion’ baza gukora urugomo mu gace batuyemo bananyuzamo bakica abantu, ariko ntibamenye neza ko iryo tsinda rigamije kwica Abatutsi.

Yagize ati “Hari abantu b’abasore bagabaga ibitero iwacu baturutse mu mirenge itwegereye, bakica abantu ariko ntidusobanukirwe neza niba ari Abatutsi bashaka. Kuko abantu babafataga nk’itsinda ry’abantu badashobotse barimo gushaka kwica abantu ariko bataragaragaza ubwoko bakeneye.”

Ngo ku itariki icyenda nibwo bamenye neza abo iryo tsinda rya Simba rikeneye kwica, babonye ko batangiye guhiga Abatutsi.

Mukankusi avuga ko batangiye kujya bihisha barara mu masaka no mu ntoki kuva ku itariki 09 kugeza ku itariki 11 Mata 1994.

Avuga ko ubwo bihishahishaga, ku itariki 12 Mata 1994 bahuye n’umugiraneza wari ufite imodoka abatwara muri Karisori inyuma, bagenda ari imiryango myinshi bageze ahitwa kwa Nkurunziza, umugabo ngo wari umukire kandi ari Interahamwe ikomeye wavugaga rikumvikana arahagarikwa, abangira kugenda, basubira inyuma.

Mukankusi yavuze ko ku itariki 13 aribwo bahuye n’ingorane zikomeye aho abo mu muryango we bishwe ndetse n’imbaga y’Abatutsi bari kumwe bahungiye i Kabarondo.

Ati “Twakomeje kugenda twihishahisha ubona hari n’umwuka mubi, tugenda dufite ubwoba mu ma saa yine z’amanywa tugera i Kabarondo aho twari hafi ya Kiliziya Interahamwe zitugotera aho, ziraturasa abenshi ni aho baguye ndetse na Mama niho yaguye n’abavandimwe banjye batanu.

Avuga ko birukanse agiye kubona yisanga ari kumwe na se ndetse na mukuru we, bakomeza inzira ijya i Shyanda aho bari batuye, ari nako bagenda bahagarikwa mu nzira umubyeyi wabo agatanga amafaranga bagakomeza.

Ati “Kubera ko Papa yari umucungamutungo (Gérant) w’amakawa, abantu benshi bari bamuzi bagashaka kutwica, tugakizwa n’uko abahaye amafaranga bakatureka tukagenda”.

Ntabwo urugendo rwabo rwabahiriye kuko ibitero binyuranye bari banyuzeho babiha amafaranga, byose byishyize hamwe birabakurikira bafatirwa ku gasozi kitwa Nyirabushyanda, birabahagarika bibabwira biti “Muzehe rero, wahereye kare uduha amafaranga tukwihorera ariko ubu ntabwo ari amafaranga dushaka turashaka ubuzima bwanyu, hari ku itariki 13 Mata 1994”.

Nk’uko Mukankusi akomeza abivuga, ngo abari muri ibyo bitero by’Interahamwe bafashe umubyeyi wa Mukankusi bamutemaguramo ibice bitatu.

Ati “Papa yari amfashe ukuboko ahita andekura mu buryo bwo kumbwira ngo nirukanke. Bahise bamucamo ibice bitatu. Bashatse kumutema ahagaze arababwira ati mureke mbanze ndyame munteme ndyamye aranabasaba ati mureke nsenge baramureka arasenga, yubika inda hasi asa n’upfutse mu maso afata no mu matwi”.

Akomeza agira ati “Bahise bamucamo ibice bitatu umwe atema ijosi, undi atema mu mugongo, undi atema ku maguru ahagana ku butsinsino. Ni ibintu byabereye rimwe, kuko uko ari batatu batemeye rimwe baramucocagura mpagaze aho ndeba”.

Bakimara kwica umubyeyi we, bafashe na mukuru we witwa Veronique wari ufite imyaka 17, bamukubita impiri mu mutwe, ariruka arabacika basigara batemagura abandi baturanyi bari bahunganye.

Uko Mukankusi yarokotse nyuma yo kubona urupfu rwa se

Mukankusi wari umwana, nyuma y’agahinda kenshi ko kubona uburyo umubyeyi we yishwe urw’agashinyaguro, yabonye ko umuhoro ukomeje kuvuza ubuhuha batemagura Abatutsi, aca izo nterahamwe mu rihumye yirukira mu ishyamba ry’inturusu ku bw’ibyago asanga ryuzuye amahwa.

Ati “Nahise nirukankira mu ishyamba ry’inturusu nsanga ryuzuye amahwa n’ibiti bifatanye by’imitamutamu bigenda binkobora amaboko yose, imyenda inshikiraho ndakomeza ndiruka, byari bimaze kugera mu ma saa tanu ku manywa, ari nako numva urusaku rw’inzu zisamburwa”.

Uwo mwana ngo yakomeje kwiruka, agera ubwo abantu batangira kumuvugiriza induru bamukurikira bafite n’imihoro agiye kugera mu kabande yikubita hasi ahagama mu giti cy’inturusu cyari cyamufashe mu ijosi abura uko agenda.

Ngo zimwe muri izo nterahamwe zashatse ku mutema umwe muri zo ngo arazibuza, avuga ko kuba bamaze kwica se uwo mwana adateye ibibazo avuga ko bamureka akazicwa n’inzara, mu gihe abandi bashakaga kumufata ngo bamujugunye mu musarani wari warashaje waruzuye.

Agira ati “Umwe muri izo nterahamwe arababwira ati rero aka kana murabona ise tumaze kumutema, abavandimwe be twabishe, nimukareke kagende kazicwa n’inzara. Ni uko bandetse ndazamuka ngeze mu muhanda hafi yaho bari bamaze kwicira ba Papa nza guhura n’umukecuru witwaga Suzana”.

Uwo mukecuru, ngo yamugiriye impuhwe amusaba kumujyana mu rugo akamwoza dore ko yari amaze guhindana. Mukankusi ngo yarebye ibisebe afite atinya ko bamushyiraho amazi, umwana avuga ko afite Mama wabo witwa Mariya muri ako gace, uwo mukecuru amugezayo baramwakira, ari naho Mukuru we yamusanze bose barabahisha, dore ko uwo mama wabo, we ngo atahigwaga kuko yari yarashatse mu muryango utarahigwaga, arabahisha kugera ku itariki 19 ubwo Inkotanyi zazaga kubarokora.

Mukuru we bari baratatanye witwa Mukamuhigirwa Speciose, aho yari yihishe ku mugabo witwa Rubanguka, ubwo muri urwo rugo bashakaga guhungira muri Tanzaniya, nibwo Mukamuhigirwa yumvise ko Inkotanyi ziri gutabara Abatutsi agenda yerekeza mu gace zarimo na we ararokoka.

Ubuzima bwa Mukankusi nyuma yo kurokorwa n’Inkotanyi

Mukankusi avuga ko Inkotanyi zikibageraho, zabitayeho aho abana batoya zagendaga zibahetse zibajyana i Kabarondo ahari inkambi y’abo Inkotanyi zarokoye.

Ati “Nari akana kananutse, ndabyibuka aho Inkotanyi zagiye zimpetse ku rutugu zingeza i Kabarondo, bagenda bampa icyayi cyari muri Gourde, ni uko narokotse”.

Nyuma ya Jenoside Mukankusi na bakuru be, nyuma yo kuva mu nkambi i Kabarondo bagiye ahitwa i Rubira muri Kabarondo aho se ubabyara yavukaga barirera, batungwa n’umushahara wa mukuru wabo wari umaze kubona akazi ko kwigisha, Mukankusi we asubira mu ishuri ari nako bahinga amasambu bashaka ikibatunga.

Nyuma y’imyaka ibiri nibwo bigiriye inama yo gusubira i Shyanda aho bari batuye mbere ya Jenoside, uwo mukuru wabo wari umwarimu ngo yagerageje gushaka amabati asakara inzu yabo yari yarasenywe muri Jenoside bajya kuyibamo.

Aho babaga ari n’impfubyi ngo nta mutekano uhagije bari bafite, aho hari hatuye ingo nke hakikijwe n’amashyamba ngo rimwe hanyura umugiraneza w’i Rwamagana abajyana mu rugo, Mukankusi ahakomereza amashuri ye abanza n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye akaba yarigaga muri St Aloys i Rwamagana.

Icyiciro cya kabiri cy’amashuri yagikomereje i Kiramurizi aho yakuye impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2007.

Nyuma y’uko umuryango we wishwe, byateye Mukankusi kwiga amategeko agamije guteza imbere Ubutabera

Mukankusi akirangiza amashuri yisumbuye yagannye inzira yo kwiga amategeko. Ni mu rwego rwo gufasha Leta muri serivisi y’ubutabera, nyuma y’uko yari abuze umuryango we kubera ubutabera bubogamye.

Ati “Njya kwiga amategeko sinari nzi ko nzaba Umushinjacyaha, Umucamanza se, Umwavoka se…Nagiye kwiga amategeko gusa kugira ngo mbashe kurenganura urengana, ndetse menye n’ikindengera icyo ari cyo”.

Arongera ati “Igihugu cyacu cyaranzwe n’amateka mabi, abantu bacu bakajya bicwa ntihagire uvuga, mu byitso barakubitwa barafungwa, ukajya muri gereza nta dosiye ufite, ukamara n’imyaka ubayeho nabi ukoreshwa imirimo y’ingufu. Ibyo byose twabibayemo, n’ubwo nari umwana ariko narabibonaga, hari abazaga iwacu gusaka ngo turi inyenzi”.

Muri 2012 Mukankusi yarangije kwiga ibyerekeranye n’Amategeko ahabwa Impamyabumenyi, akaba yari amaze no kubona akazi mu bushinjacyaha muri Nyarugenge. Mu mpera za 2012 yagiye mu ipiganwa atsinda ikizamini aba Umushinjacyaha ku rwego rw’Intara, aho yagiye gukorera mu rukiko rw’ibanze muri Rwamagana, ari naho yashingiye urugo, akora ubukwe ku itariki 20 Ukwakira 2012 abyara umwana w’imfura muri Nyakanga 2013.

Nyuma yaho yazamuwe mu ntera agirwa Umushinjacyaha ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ari naho akorera kugeza ubu.

Ati “Umuntu wari ugiye kwicwa n’inzara, Imana yaramurengeye avamo umuntu”.

Inkomoko y’ubuhanzi bwa Mukankusi

Mukankusi Grâce ni umuhanzikazi uhimba indirimbo zijyanye n’ibihe by’icyunamo. Azwi cyane mu ndirimbo yitwa ‘Icyizere’.

Avuga ko ubuhanzi bwe ari ibintu byo mu muryango, aho abavandimwe yapfushije muri Jenoside, abenshi bari abahanzi bandikaga ibitabo n’amakinamico.

Avuga ko kuririmba yabitangiye yiga mu mashuri abanza, ati “Ndabyibuka niga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, ku kigo habagaho umunsi mukuru runaka ibijyanye n’indirimbo mwarimu akabinshinga kandi nkabikora neza”.

Avuga ko mu wa kabiri w’amashuri abanza, aribwo yakoze indirimbo ya mbere akomeza guhanga aho akiga yagiye akorana n’abahanzi bakomeye nka Munyanshoza, Senderi n’abandi ariko na we akagira ize ku giti cye.

Indirimbo yakunzwe cyane yitwa ‘Icyizere’ avuga ko yayihimbye mu mwaka wa 2012, ngo yayikoze nyuma y’indirimbo yahimbiye nyina yitwa ‘Mfite Ibanga’.

Ati “Kugira ngo nkore indirimbo Icyizere, ni igitekerezo cyavuye ku ndirimbo yitwa ‛Mfite ibanga’ nahimbiye Mama irimo amateka y’uburyo yishwe, irababaje cyane. Abantu bakomeje kuyumva, rimwe bampa igitekerezo bati wa mwana we ko uhora uririmba indirimbo zibabaje cyane gusa, wakoze n’indirimbo y’icyizere nibura abantu bakabona ko u Rwanda rugeze heza? Mbicishije muri CNLG, nahise nandika indirimbo Icyizere, ni uko yaje”.

Mukankusi aratanga ubutumwa ku bantu bose bagizweho ingaruka na Jenoside agatanga ubutumwa no ku Banyarwanda bose muri rusange, abasaba kutiheba baharanira gutegura imbere hazaza.

Ati “Nubwo twavuye kure habi, ariko tugeze kure heza ndetse niyo turebye imbere tubona n’aho tugana ari uko. Dufite ubuyobozi bwiza butavangura, dufite igihugu kidukunda uyu munsi utagereranya n’icya mbere ya Jenoside, abantu bose bafite amahirwe angana. Umuntu wese namugira inama yo kuva mu bwigunge, kuva mu kwiheba, kuva mu gahinda agatera intambwe yo kujyana n’icyerekezo igihugu kiganamo”.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

oh impore Grace,ubuhamya bwawe buteye agahinda gusa Imana ikugejeje aho ugeze ishimwe kandi ibyiza byinshi biracyahari

charlotte yanditse ku itariki ya: 13-04-2020  →  Musubize

Imana ibakomeze kd mukomeze kubera abandi urugero rwibyiza!

Jiji yanditse ku itariki ya: 11-04-2020  →  Musubize

Aunt nukuri utubwiye inzara y’umusaraba wanyuzemo
Ariko Imana izakomeza kubana namwe mubyo mucamo byose kandi ibahe no gukomera mubihe bikomeye muzanyuramo

Ghislaine yanditse ku itariki ya: 11-04-2020  →  Musubize

Aunt mukomeze kwihangana muri ibi bihe byo kwibuka
kandi Imana izahorana namwe muri byose mukora
"Twibuke Twiyubaka"

Jazili yanditse ku itariki ya: 11-04-2020  →  Musubize

Grace unyibukije urugendo rurerure twkoranye ariko Imana yakomeje kuturinda nubu iracyaturinze kuko hari aho twavuye habi naho tugeze kandi heza ntitukubakire kubyahise nibyo kutudindiza turebe imbere heza,dukomeze kubera abandi urugero batwigireho komera.

Mukansanga Veronique yanditse ku itariki ya: 11-04-2020  →  Musubize

NIBYIZA KUBA INDOTOZE YARAZIGEZEHO.

MUPENZI CALLIXTE yanditse ku itariki ya: 11-04-2020  →  Musubize

Niyimpore Kandi yabaye intwari ,pe ikindi Inkotanyi nabo gushimwa iteka.komera Grace Kandi rwose uri umuhamya w’ icyizere .Twibuke twiyubaka

Kamariza solange yanditse ku itariki ya: 10-04-2020  →  Musubize

Uyu mudamu nkunda indirimbo ye yitwa Icyizere.Kwica umuntu waremwe mu ishusho y’Imana,ni nko kwica Imana ubwayo.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.

munyemana yanditse ku itariki ya: 11-04-2020  →  Musubize

Nimukomere kandi mwihangane!Aba bavandimwe bacu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi iyo nsomye ubuhamya bwabo nkabuhuza n’ibyo niboneye muri 94 ndababara cyane; nari umwana ubyiruka w’imyaka 12 byose byabaye ndeba ku buryo bimbabaza iyo numvise umuntu ubihakana; ndasaba umuntu wese utarabibonye kubyemera nk’ukuri kwambaye ubusa, maze ahubwo tugafatanya guhumuriza aba bavandimwe no guharanira "never again". Humura muvandimwe wowe wasigaye, Imana yatumye usigara izahora ikurengera. Natwe kandi tuzagushyigikira.

Muvunyi yanditse ku itariki ya: 10-04-2020  →  Musubize

igisobanuro cy’urpfu

john yanditse ku itariki ya: 13-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka