Basukuye Inzibutso za Jenoside mu rwego rwo gusigasira amateka

Mu gihe Abanyarwanda n’Isi muri rusange bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, urubyiruko rwo mu Mirenge igize Akarere ka Gakenke rumaze iminsi rufatanya mu bikorwa byo gusukura ibice ndangamateka ya Jenoside harimo n’inzibutso ziruhukiyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kurushaho kuzibungabunga.

Ni ibikorwa urwo rubyiruko ruvuga ko biri mu rwego rwo gusigasira amateka ya Jenoside kugira ngo adasibangana; rukemeza ko rubikomora ku rugero rw’urubyiruko bagenzi babo, bahoze ari ingabo za RPA Inkotanyi, bitanze bagahagarika Jenoside.

Umwe muri urwo rubyiruko witwa Uwitonze Patricia yagize ati: “Gusigasira aya mateka tubungabunga inzibutso ziruhukiyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, tubishingira ku rugero rwa bagenzi bacu b’urubyiruko bafashe iya mbere bakibwiriza, bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi; none ubu umutekano dufite ukaba ugaragarira mu gihugu cyacu n’amahanga”.

Yongeyeho ati “Kuba urugamba rw’amasasu bararuhagaritse, tukaba dusigaranye urugamba rw’ibikorwa bizamura iterambere ry’Igihugu, dusanga muri byo no kubungabunga dusigasira inzibutso, aho bibaye ngombwa tukanazisana, biri mu byadufasha gusigasira amateka mu buryo buhoraho, bityo n’aho Igihugu kigana hagashingira ku kuba abantu twese dusobanukiwe kandi tuzi aho Igihugu cyavuye n’aho kiri ubu n’aho kigana”.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muri iyo Ntara, Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, mu kiganiro kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda aherutse kugeza ku bitabiriye Inteko rusange y’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, yabereye mu Karere ka Gakenke mu cyumweru gishize, yagize ati: “Mukurikije urugendo Abanyarwanda bagenze uko rungana muri iyi myaka 29 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ndetse n’imbaraga zashyizwe mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no kubwimakaza, bamwe ntibari bazi ko bizanashoboka ariko byarakunze, ari na yo mpamvu ubu turiho dufite icyizere cy’uyu munsi n’ejo hazaza”.

Yakomeje ati “Ubu umuntu agenda aho ashaka yemye, aho buri wese afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo cye ntawe umuhutaje, uwize akabona imirimo akora hatagendewe ku bwoko ubu n’ubu, akabasha gukoresha imbaraga ze mu biteza imbere Igihugu ntawe umubangamiye. Ibyo biri mu byo Ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zaharaniraga ari na byo tubona ubu, tugasaba ko nkamwe urubyiruko izo ngero muzireberaho.”

Inzibutso uko ari eshatu za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zibarizwa mu Karere ka Gakenke, harimo Urwibutso rwa Buranga, Urwibutso rwa Muhondo n’Urwibutso rwa Ruli.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka