Basanga Nyange ari ikimenyetso cy’u Rwanda rushya n’urw’amateka mabi rwanyuzemo

Abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, bavuga ko basanze Nyange ari ikimenyetso cy’u Rwanda rushya n’urw’amateka mabi rwanyuzemo.

Basanga Nyange ari ikimenyetso cy'u Rwanda rushya n'urw'amateka mabi rwanyuzemo
Basanga Nyange ari ikimenyetso cy’u Rwanda rushya n’urw’amateka mabi rwanyuzemo

Babivuga nyuma y’uko basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyangemu Karere ka Ngororero, aho basobanuriwe ukuntu Abatutsi bahungiye kuri paruwasi ya Nyange bagasenyerwaho Kiliziya ikabagwira bakayipfiramo, ariko hakurya yaho hakaba ari ho hari ishuri ryabonetsemo abana banze kwitandukanya kugeza bamwe bishwe n’abacengezi, ryanagizwe Igicumbi cy’Ubunyarwanda.

Ubundi urwibutso rwa Jenoside rwa Nyange rwubatse ahahoze kiliziya ya Nyange ku gasozi kitegeye aka Ngobagoba, kariho ishuri ryagaragayemo abana b’Intwari. Uri ku ishuri aba abona hakurya urwibutso rwa Jenoside ndetse na Kiliziya nshyashya yubatswe hepfo yarwo, kimwe n’uko n’uri ku Kiliziya aba yitegeye ririya shuri.

Nyuma yo gusura aha hombi no kubona ko hageranye, Elie Uwayisaba, umunyeshuri muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda yagize ati "Uriya mupadiri (Padiri Seromba wasabye ko kateripurari isenya Kiliziya ikagushwa ku Batutsi) iyo ataza gutegeka ko urusengero ruhirikwa ngo bapfiremo, hari abari kurokoka. Ntabwo byagakwiye kubaho."

Yunzemo ati "Imyitwarire ya bariya bana (banze kumvira abasabaga Abatutsi kujya ku ruhande rumwe n’Abahutu ku rwabo) iragaragaza ko hari aho u Rwanda rwari ruvuye n’aho rwari rutangiye kujya. Nyange ni ikimenyetso cy’u Rwanda rushya, ikaba n’ikimenyetso cy’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo."

Bashyize indabo ku mva za zimwe mu Ntwari zishyinguye mu ishuri zagaragarijemo ubutwari
Bashyize indabo ku mva za zimwe mu Ntwari zishyinguye mu ishuri zagaragarijemo ubutwari

Sylvie Uwamahoro na we ati "Kumva ko Chantal yasubije Abacengezi ko bose ari Abanyarwanda, byansigiye isomo rikomeye. Hamwe na bagenzi be nabigiyeho kuba Intwari, kutivangura n’abandi, twese tukamenya ko turi Abanyarwanda."

Akomeza agira ati "N’ubwo ababyeyi bagerageza kumbwira ibihabanye n’ubumwe sinabumvira, ahubwo nabatangaho amakuru. Amateka mabi yabayeho arababaje, sinifuza ko yasubira."

Eric Karenzi ukora muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, na we ati "Ndi Umunyarwanda yatangiriye i Nyange. Ibya bariya bana bagaragaje ubutwari byabaye mu 1997, ahandi dutangira kuyumva muri za 2007. Ubumwe n’ubwiyunge bikozwe neza bigirira akamaro ababirimo ariko n’Igihugu muri rusange."

Nicolas Rwaka, umuyobozi mu Rwego rw’Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, ari na we wafashije abakozi n’abanyeshuri biga muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda gusura Igicumbi cy’Ubunyarwanda, abajijwe aho bariya bana bakomoye ubutwari bwatumye banga kwitandukanya, yagize ati "Intwari z’i Nyange twaganiriye zatubwiye ko bari bamaze kubona ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, babona nta kamaro k’ivangura, kandi bakabona n’abakoze ibibi ntacyo byabamariye."

Rwaka avuga ko kimwe mu byateye ubutwari abana b'i Nyange ari uko bari barabonye ingaruka za Jenoside
Rwaka avuga ko kimwe mu byateye ubutwari abana b’i Nyange ari uko bari barabonye ingaruka za Jenoside

Yunzemo ati "Babitewe kandi na gahunda ya Leta yari iriho. Abasirikare buri wa gatatu bazaga kubigisha, bakababwira iby’amacakubiri ubwayo n’ingaruka zayo. Ikindi ni imyemerere. Kuba ishuri bigagamo ryari irya Kiliziya, bafataga umwanya wo gusenga no gusabirana."

Ikindi, ngo bari bafite animateri wahoraga abigisha indirimbo ivuga ngo "Mujye mukora ibyiza, mureke ibibi."

Umuyobozi wa Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, Padiri Dr Laurent Ntaganda, avuga ko umwaka umwe bibukira Jenoside yakorewe Abatutsi ku ishuri, ubundi bakagira ibiganiro bihurirwaho n’abanyeshuri bose ariko abahagarariye abandi bagakora urugendo bakajya gusura urwibutso rwa Jenoside.

Ati "Ni uburyo bwo kugira ngo abo turera barangwe n’ubumwe."

Kaminuza Gatolika y’u Rwanda kuri ubu iri kwigwamo n’abanyeshuri bagera ku bihumbi bine, ariko ababashije gusura Nyange ni 160. Hari ku itariki ya 10 Gicurasi 2025, batahanye umukoro wo kuzabwira bagenzi babo ibyo babonye.

Basobanuriwe amateka y'ubutwari bwaranze abanyeshuri b'i Nyinge
Basobanuriwe amateka y’ubutwari bwaranze abanyeshuri b’i Nyinge

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka