Basanga kwibuka abana n’impinja bazize Jenoside ari ingenzi ku bakiri bato

Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ishuri ry’inshuke (Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice) ku bufatanye n’Akarere ka Nyabihu, muri uku kwezi kwa Kamena rimaze iminsi itanu mu gikorwa cyo kwibuka abana n’impinja bazize Jenoside.

Abana bibutse bagenzi babo bazize Jenoside
Abana bibutse bagenzi babo bazize Jenoside

Ni mu rwego rwo guha agaciro no gusubiza icyubahiro abana n’impinja bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahatangwa ubutumwa butandukanye bujyanye n’ikigero cy’abana.

Mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, ni ho icyo gikorwa kimaze iminsi itanu gikorerwa mu mashuri yose uko ari 115 agize ako karere, arimo ay’inshuke, abanza n’amashuri yisumbuye arimo ay’imyuga n’ubumenyingiro.

Ndayisaba Fabrice usanzwe uzwi mu bikorwa byo kwita ku bana bahuye n’ibibazo bitandukanye, akaba ari na we wateguye icyo gikorwa, aganira na Kigali Today yavuze ko nk’umufatanyabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, yagiye agaragara kenshi mu bikorwa by’akarere birimo no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, akorwa ku mutima n’ubuhamya bwagiye butangirwa mu gikorwa cyo kwibuka, bituma atekereza ku bana n’impinja nk’umuntu usanzwe afasha icyo kiciro.

Ati ‟Nabonaga ko Nyabihu iri mu turere twacuriwemo umugambi wa Jenoside, nk’umufatanyabikorwa nsanga hari umusanzu ngomba gutanga. Binyuze mu mateka nagendaga numva mu buhamya bwatangwaga, nasanze nk’ahantu hacuriwe umugambi wa Jenoside ngomba kugira umusanzu ntanga”.

Arongera ati ‟Ndavuga nti ni uwuhe musanzu natanga mu gutuma abana b’aha hantu hacuriwe ingengabitekerezo ya Jenoside, bakurana umuco w’ubumuntu, umuco w’imitekerereze n’imyumvire myiza, bakure bafite umuco utarangwamo ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Abana bahabwa ubutumwa bujyanye n'ikigero barimo
Abana bahabwa ubutumwa bujyanye n’ikigero barimo

Uburyo kwibuka abana n’impinja bitegurwa, bitandukanye n’ubusanzwe, aho mu minsi itanu abana batangira amasomo bamaze kugezwaho ubutumwa butandukanye, bujyanye no kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside, nk’uko Ndayisaba abivuga.

Ati ‟Ni ubutumwa ntegura nkabugeza ku buyobozi bw’akarere ndetse n’bwa Ibuka mu karere, bakareba ko hari ibyakosorwa n’ibyakongerwamo. Buri gitindo mu bigo byose by’amashuri ku isaha imwe, abana bose bahurizwa hamwe mbere yo kwinjira mu ishuri, bagafata umunota wo kwibuka noneho umwana umwe akabusomera bagenzi be, nyuma yaho bugashimangirwa n’umuyobozi w’ishuri noneho abana bagahabwa umwanya wo kubaza ibyo badasobanukiwe”.

Arongera ati ‟Muri uko kwibuka kandi habaho n’umwanya w’udukino dutandukanye dufasha kuzirikana no gusubiza agaciro n’icyubahiro abana bose bishwe, utwo dukino duhita twisanisha n’utwo abana bishwe bakundaga gukina, abana bagakina bisanisha na bo”.

Kwibuka abana n’impinja bazize Jenoside, ni igikorwa cyakiriwe neza n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu, ubwa Ibuka n’ubw’ibigo by’amashuri aho basabye ko cyakwaguka kikagera mu gihugu hose.

Abanyeshuri babanza gufata umunota wo kwibuka
Abanyeshuri babanza gufata umunota wo kwibuka

Nishimwe Samuel, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyabihu ati ‟Kwibuka abana n’impinja ni igikorwa cy’ingirakamaro, kuko inshuro ebyiri kibaye byatumye abana barushaho kumenya amateka, bumva ko ari n’inshingano zabo zo kuzirikana no kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Yavuze ko nk’uko bakomeje kubisabwa n’abarezi, ko icyo gikorwa gikwiye kugera hose mu gihugu kuko basanze ari ingirakamaro ku bana, ashimira Ndayisaba Fabrice ku gitekerezo cyiza yagize cyo gutegura icyo gikorwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yatanze ubutumwa butandukanye ku byaranze icyo gikorwa.

Ati ‟Ndayisaba warakoze cyane mu gutegura iki gikorwa, kandi turagushimira cyane umusanzu utanga mu kubaka Igihugu cyacu, by’umwihariko twibuka impinja n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni amateka abana, abanyeshuri bagomba kumenya neza, bakayasobanukirwa twese tubigizemo uruhare. Dukomeze Twibuke Twiyubaka”.

Ndayisaba Fabrice wavuze ko icyo gikorwa cyabaye n’ubushakashatsi bwo kumenya imitekerereze n’imyumvire y’abana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi hagendewe ku bibazo bagiye babaza.

Asaba Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ubufasha kugira ngo icyo gikorwa kigere mu gihugu hose, nk’uko byagaragajwe mu byifuzo bya benshi mu bacyitabiriye, barimo abayobozi b’ibigo by’amashuri n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge.

Ndayisaba ni inshuti y'abana
Ndayisaba ni inshuti y’abana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka