Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside

Ku wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, ibitaro bya kaminuza bya Kigali (CHUK) byari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29, abari abakozi babyo, abarwayi, abarwaza n’abahahungiye bose baguye muri ibyo bitaro, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahamya ko bafite umukoro wo kugarurira icyizere Abanyarwanda.

Ni igikorwa cyatangiriye kuri CHUK ahashyizwe indabo ku rwibutso rwaho, bakomereza ku Gisozi aharuhukiye imibiri isaga ibihumbi 250 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, barabunamira ndetse bahashyira indabo.

Abatanze ubuhamya muri icyo gikorwa bavuze amateka yabo kuva bagitangira gukora muri CHUK, ivanguramoko ryagaragaye muri bamwe mu bo bakoranaga, aho bagize uruhare mu bwicanyi ariko hari n’abandi bagize umutima wo kurokora bagenzi babo.

Umuyobozi mukuru wa CHUK, Dr Mpunga Tharcisse, yahumurije abarokotse bakoraga muri ibyo bitaro, anizeza urubyiruko ko Jenoside itazongera ukundi.

Yagize ati “CHUK mbere ya Jenoside byari ibitaro bikomeye bibamo abaganga b’inzobere, bafite ubumenyi ariko bijanditse muri Jenoside. Abandi barahizwe bicwa na bagenzi babo, haba mu kazi ndetse n’imiryango yabo, byerekana ko abaganga bateshutse ku mahame yabo”.

Ati “Jenoside yatubereye ikimenyetso gikomeye, ko uwo uri we wese igihe kigeze ushobora gutakaza ubuzima. Abakozi dufite ubu baracyari bato, bari mu gihugu cyiza kiriza amacakubiri, umukoro bafite ni uwo guhindura amateka yaranze Igihugu babihereye mu gutanga serivisi batavangura, kugira ngo bagarurire icyizere Abanyarwanda bari baratakaje kuko muganga wari ushinzwe kubavura yahindutse umwanzi akanabica”.

Umuyobozi mukuru w’ishami ry’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ntihabose Corneille, yatanze ubutumwa agendeye ku miterere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane mu rwego rw’ubuvuzi kuko harimo ibice bibiri aho abaganga n’abaforomo bakoze Jenoside, n’ikindi gice cy’Abatutsi bazize Jenoside.

Ati “Turinenga ko abaganga batatiriye inshingano, impuhwe, amahame y’umwuga yo kwita ku barwayi, maze bajya mu byo bigishwaga byo kwanga no gukora Jenoside. Ikindi ni umwanya wo kwibuka abari Abaforomo n’Abaganga bazize Jenoside, rero ubutumwa dutanga ni ihumure”.

Yasobanuye ko kuri ubu mu gukumira ko ayo mahano yazongera kubaho, bashishikariza abaganga bose gukorera hamwe.

Ati “Mu guharanira ubumwe, ubu dushishikariza abaganga gukorera hamwe haba mu kazi na nyuma, ku buryo baganira ku mateka mabi yoretse Igihugu, ndetse bakareba aho kigeze hafatwa umwanzuro wo gutera imbere, hasigasirwa ibyagezweho”.

Avuga ko impamvu yabyo ari ukugira ngo abantu badakomeza guhugira mu kazi kenshi bityo bagatakaza ubumwe bwabo, buri wese yihugiraho n’ibindi, kuko baba biyibagije aho Igihgu cyavuye.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka