Basanga amahanga ataragaragaje ubushake bwo guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside
Mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Havugiyaremye Aimable, yagaragaje uburyo amahanga nta bushake yagize bwo guta muri yombi abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bacyihishe mu bihugu binyuranye.
Ibi Umushinjacyaha Mukuru yabitangaje tariki 11 Mata 2024, mu gikorwa cyo Kwibuka Abatutsi biciwe ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro, kuri iyi itariki mu 1994, ubwo bari bamaze gutereranwa n’ingabo za Loni bari bahungiyeho muri ETO Kicukiro.
Ati “U Rwanda rumaze koherereza amahanga impapuro 1149 mu bihugu 33 byo hirya no hino ku Isi, byiganjemo iby’Afurika, zisaba ibihugu gufata abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ubu abamaze koherezwa mu Rwanda ni 30 bonyine”.
Impapuro 962 zoherejwe mu bihugu bya Afurika, 143 ziri mu bihugu by’i Burayi, 37 muri Amerika no muri Aziya, 2 muri Australia, hari n’izoherejwe muri Interpol, n’izindi zari zoherejwe kubera abantu bakurikiranwa na rwa rukiko mpuzamahanga.
Ati “Iyo hoherejwe izo mpapuro zo guta muri yombi abo bantu, biba bisaba ko icyo gihugu kibata muri yombi cyangwa kikababuranisha ubwacyo”.
Kubera ko abicanyi bagiye bihishahisha mu bihugu byo hanze kandi byinshi, usanga bikomeye cyane kumenya agace baherereyemo kugira ngo impapuro zibata muri yombi, zibe zigaragaza neza umwirondoro wabo ndetse n’agace baherereyemo.
Gusa nubwo hakiri imbogamizi ku bihugu bimwe mu gukurikirana abakoze ibyaha bya Jenoside, hari ibihugu byagiye bibaburanisha.
Ati “Igihugu cy’u Bubiligi kimaze kuburanisha 11 mu bantu 40 basabwa gukurikirana, igihugu cy’u Bufaransa kimaze kuburanisha 7 muri 47 bakekwaho uruhare muri Jenoside”.
Imbogamizi zagaragajwe zituma abakoze ibyaha bya Jenoside badahita batabwa muri yombi, harimo guhora bahindura ibihugu babamo n’amazina, ndetse bagahisha cyane umwirondoro abenshi ugasanga bahawe n’ubwenegihugu barahindutse abaturage b’ibyo bihugu.
Yatanze urugero rwa Kayishema Fulgence uherutse gufatirwa muri Afurika y’Epfo, wavuye muri Congo ajya Tanzania, ava Tanzania anyura Mozambique akomereza muri Malawi, ajya aho bita Eswatini, Eswatini akomereza muri Afurika y’Epfo, kugeza igihe afashwe.
Dr. Gakwenzire Philbert, Perezida wa IBUKA, avuga ko Ubutabera butangwa n’amahanga budatangirwa ku gihe, kuko usanga hari abakurikiranwa baramaze gusaza ndetse bamwe ugasanga barwaye indwara zitabemerera gukora ibihano bahawe nyuma yo guhamwa n’ibyaha.
Ati “Icyo dusaba amahanga gikomeye cyane ni ubutabera, kuko muri biriya bihugu by’amahanga, byaba ari ibyo duturanye, yaba ari ku mugabane w’u Burayi no muri Amerika, hari abakekwaho Jenoside bakihagaragara. Amahanga akwiye kubata muri yombi bagahanirwa ibyo bakoze”.
Dr Gakwenzire yagaragaje ko Igihugu cy’u Rwanda nacyo cyiteguye nibabohereza, kuko u Rwanda rufite ibyangombwa n’ububasha bwo kubaburanisha.
Izindi mbogamizi zagaragaye ku bakoze ibyaha bya Jenoside, ni ukwihinduranya amazina, urugero rwatanzwe ni uwitwa Kayishema Fulgence yafashwe yitwa Donatien Ibashumba, ndetse hari n’abahimba impfu ko bapfuye, bikanatangazwa kandi ari ibinyoma ndetse hakaba n’abapfa bigahishwa ko bapfuye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|