Basabwe kwirinda inyigisho zitangirwa ku ishyiga
Urubyiruko rwo mu Karere ka Kamonyi rwasabwe kwanga inyigisho zuzuyemo ingengabitekerezo bahererwa mu bwihisho n’ababyeyi.
Depite Umukobwa Justine yabisabye urubyiruko ubwo bibukaga ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igikorawa cyabereye mu Murenge wa Mugina, kuri uyu wa gatanu tariki 20 Gicurasi 2016.
Yagize ati “Kuva kera ubutegetsi bwabanje bwagiye bwigisha Abanyarwanda amacakubiri ashingiye ku moko, Abatutsi babuzwa uburenganzira mu gihugu cyababyaye.
Izo nyigisho zuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside, nizo zatumye abatutsi barenga miliyoni bicwa muri 1994.”
Yababye urubyiruko kwirinda uwo ari we wese warushuka akarugarura mu mwiryane, kwirinda ibitekerezo bya bamwe mu babyeyi babiba imbuto y’urwango mu bana.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable yavuze ko imbaraga z’urubyiruko zishobora kwangiza no kwica iyo zikoreshejwe nabi cyangwa zigakiza iyo zikoreshejwe neza.
Ati “Muri imbaraga z’igihugu ni mwe rero dutezeho byinshi kugira ngo dukomeze dutere imbere kandi nimwe mugomba gutanga umurongo tugomba kugenderaho.”
Mukantembe Judith, umwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko muri Jenoside yabuze abavandimwe, inshuti n’imiryango; ariko afite icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza kubera ubuyobozi bushyira imbere inyungu z’abaturage.
Uyu muhango kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi waranzwe n’urugendo rwo kwibuka, gushyira indabo ku mva ku rwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi rwa Mugina mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zihashyinyuye.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bizarushaho kugira akamaro no gutanga umusaruro muhanaguye mu bwonko bwurwo rubyiruko rukibagirwa burundu ibyo basanzwe bazi cyangwa bacengejwemo