Barifuza kubakirwa inzibutso zigaragaza amateka

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Musanze barasaba kubakirwa inzibutso zigaragaza amateka, kuko izihari zubatswe mu buryo butagezweho.

Abarokokeye mu cyahoze ari Ruhengeri, bavuga ko inzibutso zubatswe neza byafasha uhageze kumenya ko hashinguye Abatutsi bazize Jenoside bitandukanye n’uburyo uyu munsi imibiri ishinguyemo, kuko harimo inzibutso imibiri idashobora gusurwa kuko iri mubutaka.

Abapolisi bo mu bihugu bitandukanye by'Afurika nabo bifatanyije n'Abanyarwanda mu rugendo rwo kwibuka.
Abapolisi bo mu bihugu bitandukanye by’Afurika nabo bifatanyije n’Abanyarwanda mu rugendo rwo kwibuka.

Uhagarariye umuryango wita ku nyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi (IBUKA) mu Karere ka Musanze, Rwasibo Pierre, avuga ko urwibutso rwa Muhoza hashinguwe imibiri igheze 800 ariko ukaba udashobora kumenya ko bahashinguye bitewe nuko hameze.

Agira ati “Twumvaga twagira ubuvugizi tugasigasira amateka yo mu majyaruguru kuko hagize ikibazo gikomeye, tukubaka urwibutso rufatika rwiza kandi rugaragaza amateka abantu bakamenya yuko hiciwe abantu, tukagira urwibutso rusobanutse.

Mbese nta rwibutso na rumwe rugaragaza ayo mateka yose yabaye kandi rugaragaza nuko abantu bishwe.”

Imvura niyabujije Abanyamusanze gukora urugendo rwo kwibuka, kuko ngo ifitanye isano n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Imvura niyabujije Abanyamusanze gukora urugendo rwo kwibuka, kuko ngo ifitanye isano n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mukagatanu Rosette warokokeye mu Murenge wa Kinigi, avuga ko bitabashimisha kuba nta rwibutso bafite rusobanura amateka yabaranze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Hari aho bidukora kuko abacu nyine bari hejuru mu mucaca uwashaka yagenda akababyinira hejuru.

Ariko iyo ahantu hubakiwe tuvuge nko ku gisozi, uhagera akabona n’amagupfa arubakiye ushaka gusura akagenda agasura bikagira icyo bimukomangaho, natwe hariya hubakiwe baba bagize agaciro karenze uko baryamye hariya.”

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Musanze barasaba kubakirwa inzibutso zigaragaza amateka kuko izihari zitubatswe mu buryo butagezweho.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Musanze barasaba kubakirwa inzibutso zigaragaza amateka kuko izihari zitubatswe mu buryo butagezweho.

Kubera ukuntu ahari Urukiko Rukuru rwa Musanze hiciwe Abatutsi benshi, abarokotse Jenoside banasabye ko hashirwa ikimenyetseo kigaragaza ibyahabereye hagaragazwa amazina y’abahaguye.

Hon Murekatete Marie Teressa wifatanyije n’Abanyamusanze kwibuka, yavuze ko hari komisiyo iri gukurikirana hantu hose hari imibiri idashinguye mu cyubahiro.
Ati “Hariya hari abantu badashinguye mucyubahiro ariko kurwego rw’igihugu hari komisiyo irimo kubikurikirana mubafashe nk’abayobozi b’akarere abantu nabo bashingurwe mucyubahiro mubushobozi buhari.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko nta cyabuze ngo hubakwe inzibutso zijyanye n’igihe gusa ngo barimo kuganira kuburyo zakubakwa naho zakubakwa bikazahita bishirwa mu bikorwa.

Mu Karere ka Musanze hari inzibutso eshatu mu mirenge ya Muhoza, Busogo na Kinigi zose zikenewe kubakwa muburyo bugezweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka