Barashima ‘Mvura Nkuvure’ yabagejeje ku Bumwe n’Ubwiyunge

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, KT Radio, Radio ya Kigali Today, yateguye ibiganiro bitandukanye bigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza kwibuka ariko baniyubaka, harimo icyabaye tariki 8 Mata 2023 gifite insanganyamatsiko igira iti “Urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ku bakoze Jenoside, nyuma bakaza kwihana no kwiyunga n’abo bahemukiye”.

Bamwe mu bamaze kugera ku bumwe n’ubwiyunge binyuze mu nyigisho bahabwa mu matsinda yiswe ‘Mvura nkuvure’, yashyizweho n’umuryango ‘Interpeace’ (umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta uharanira amahoro), ku bufatanye na ‘Prison Fellowship Rwanda’ (Umuryango Nyarwanda ugendera ku mahame y’iyobokamana, ugamije ubumwe n’ubwiyunge, isanamitima no gukomeza kubanisha Abanyarwanda muri rusange), mu mushinga bafatanyije mu Karere ka Bugesera, ugamije isanamitima n’imibereho myiza.

Nk’uko abahawe izo nyigisho zo mu matsinda ya Mvura nkuvure babyivugira, barahindutse baba abandi bantu batandukanye n’uko bahoze bameze mbere yo kwigishwa, ku buryo ubu nabo ngo batanga umusanzu wabo mu kwigisha bagenzi babo.

Mukaremera Françoise w’imyaka 50 y’amavuko, akaba yaracitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko benshi mu bari bagize umuryango we barishwe. Atuye mu Mudugudu wa Bitega, mu Kagari ka Musovu, mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera, avuga ko Jenoside ikirangira yumvaga yakwihorera.

Yagize ati “Mbese numvaga mfite ubushobozi, abanyiciye nabica nanjye, ariko ubwo bushobozi ntibwanabonetse kubera Leta y’Ubumwe, iranyigisha nyine, ariko ubundi numvaga nta no kubabarira nagiraga, nabonaga uwo ari we wese nkumva ndamwanze. Nyuma nza kumva ibya Mvura nkuvure, umuntu umwe aza kubinganirizaho, ariko ntiyabinganirizaho neza, abatanga ibiganiro baza kuza mu rugo bati turagukeneye uzaze muri Mvura nkuvure, ndababaza nti mbese izamvura ibyo numva mfite mu mutima wanjye? Barambwira bati birakunda”.

Mukaremera avuga ko nyuma yo kujya muri izo nyigisho nk’inshuro eshatu, yatangiye kumva agenda abohoka gato ariko ikintu gisa n’ikibyimba yari afite mu mutima kitarameneka, kuko aho muri izo nyigisho yanahuriragamo n’abamwiciye abe.

Umunyamakuru wa Kigali Today, Simon Kamuzinzi, aganira na bamwe mu bashima Mvura Nkuvure mu Bugesera
Umunyamakuru wa Kigali Today, Simon Kamuzinzi, aganira na bamwe mu bashima Mvura Nkuvure mu Bugesera

Aho mu nyigisho buri wese ngo yavugaga ibimuri ku mutima, bakamufasha kubivuga kugira ngo aruhuke, ku buryo n’abavuze ko ari bo bishe bamwe mu bagize umuryango we, yumvise abababariye atazi aho akuye imbabazi.

Yagize ati “Mvura nkuvure yaramvuye, uko yamvuye mbyifuriza n’abandi ko igomba kubavura. Uruhare ngira, nk’ubu abo nturanye nabo, hari umusaza ukunda kuzana ibintu by’amagambo nkamubwira nti, wibuke uko nari meze, jya ureka iby’amoko. Mvura nkuvure ni umuti Abanyarwanda bose bagomba kunywaho, nanjye narawunyoye kandi narakize, Imana ishimwe”.

Ku rundi ruhande hari Gatanazi Innocent, wakoze Jenoside ndetse akanafungwa nyuma akaza kwitabira gahunda yo kwemera ibyaha no kubisabira imbabazi, biza kumufasha gufungurwa vuba kuko igihano yari yarakatiwe cyaragabanutse, nubwo ageze hanze ngo yahoraga yumva adatuje.

Nyuma na we yaje kujya muri Mvura Nkuvure, asaba imbabazi abo yiciye abantu harimo na Mukaremera, ibyo ngo bimuha kumva atuye umutwaro ndetse atangira kujya aryama agasinzira, kuko ubu yumva abanye neza n’abaturanyi be.

Yagize ati “Njyewe ubundi, mu 1994 nitabiriye Jenoside, nkora nabi, njya mu bitero, nica abantu b’inzirakarengane, icyakurikiyeho ni ugufungwa kandi byari bikwiye. Bageze aho baratwigisha, Leta y’Ubwumwe iratwigisha, ngo uwemera icyaha akavugisha ukuri, agasaba imbabazi, azababairwa, ndandika nsaba imbabazi.”

Ati “Byabaye rero ikibazo ngiye kujya muri Mvura Nkuvure, bivuze ko ntiyakiraga neza n’ubwo nari narafunguwe, nari narafunguwe by’umubiri, ariko umutima wari ufunze. Nta mahoro numvaga mfite, abantu narabarebaga nkumva ko bose ari jye bareba. Uubwo rero aho ngereye muri Mvura Nkuvure, nahuye n’abandi bagenzi banjye, nshyira hasi ibyanjye, bati na we ruhuka, wumvise ko tunafite n’akantu keza ko kuvuga ngo ibyavugiwe hano ntibikahave”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu, Uwacu Julienne, yasobanuye ibyo iyo Minisiteri irimo gukora kugira ngo izo gahunda zigamije ubumwe n’ubwiyunge n’isanamitima zikomeze bihoraho.

Yagize ati “Prison Fellowship ni imwe muri ya miryango icumi (10) irimo gukorera mu Turere dutatu, twagiranye nabo amasezerano. Interpeace nabo ni bamwe mu bo dukorana, yatangiye umushinga ‘pilote’ iwukorera muri Bugesera, ariko ubungubu bagiye mu Turere dutanu, ariko mu bo dufatanya, hari n’indi miryango icumi isanzwe ibikora, ariko noneho twashyizeho amasezerano yihariye”.

Ati “Icya kabiri dufite ubufatanye n’amadini n’indi miryango ishingiye ku myemerere, hanyuma hari n’izindi nzego. Turifuza ko icyo gikorwa cy’isanamitima, kitakorwa n’umushinga wabonye inkunga ngo nurangiza ugende. Turashaka gushyiraho urwego nka kumwe tugira Abajyanama b’ubuzima cyangwa ab’ubunzi n’abandi, hakaba abantu bafite ubumenyi ku bijyanye n’isanamitima, bari mu muryango Nyarwanda babe bashobora gufasha bagenzi babo”.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka