Bamwe mu bakinnyi bifatanyije na Ndayisaba Fabrice Foundation mu #Kwibuka26 abana n’ibibondo
Abakinnyi batandukanye barimo Kayumba Soter ukinira Rayon Sports, Byiringiro Lague rutahizamu wa APR FC na Peter Otema ukinira Bugesera FC bari mu bifatanyije na Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF) mu muhango wo kwibuka abana ndetse n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Mata 2020 ukorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga. Kubera ko ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda byahuriranye n’igihe isi irimo cyo kurwanya COVID-19, uburyo bwo kwibuka muri Ndayisaba Fabrice Foundation nabwo bwarahindutse.
Mu butumwa aba bakinnyi banyujije ku rubuga ruhuza abagize uyu muryango, bwiganjemo kwifatanya n’Abanyarwanda ndetse n’abana muri rusange, babashishikariza kwigirira icyizere.
Mu butumwa yatanze, myugariro wa Rayon Sports Kayumba Soter, yagize ati "Muri iki gihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bidutere imbaraga ndetse no kuzirikana ko tubafitiye ideni ryo kubaho neza kandi ubupfura n’ubutwari byabaranze bitubere urumuri rutumurikira iteka."
Rutahizamu wa Bugesera FC Peter Otema wamenyekanye nka Peter Kagabo yasabye urubyiruko gufatanya rukubaka igihugu.
Yagize ati "Rubyiruko mbaraga z’igihugu ni twe Rwanda rw’ubu n’ejo hazaza. Nimuze twiyubakire u Rwanda rushya duhashya icyadutanya ahubwo duhurize hamwe twiyubakire u Rwanda rushya."
Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague na we yageneye ubutumwa umuryango wa Ndayisaba Fabrice Foundation.
Yagize ati "Nifatanyije na Fondation Ndayisaba Fabrice kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Dukomeze kwibuka twiyubaka, twirinda guheranwa n’agahinda ndetse tunarwanya abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, dukomeza kuzirikana abacu twabuze. Nk’urubyiruko twese hamwe dukomeze kwiyubakira igihugu dusigasira ibyagezweho. Gushyira hamwe ni byo bizadufasha kugera ku iterambere twifuza nk’ Abanyarwanda."
Mu butumwa yatanze, umuyobozi wa NFF, Ndayisaba Fabrice, yibukije urubyiruko gukorana umwete.
Yagize ati "By’umwihariko wa NFF, turibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 dushishikariza abana ndetse n’urubyiruko gukomera bakibuka ko hari bagenzi banyu mwari kuba muri kumwe muri ibi bihe ariko bakaba batakiriho. Bibatere imbaraga, kandi mukorane umwete n’umurava mufite icyizere cyo kuzababona kuko bapfuye ari abaziranenge. Nta kabuza tuzababona nitutagwa isari. Twubake igihugu cyiza tuzakirage abazadukurikira. Dukomeze twibuka twiyubaka. "
Umuryango Ndayisaba Fabrice Foundation wibutse abana ndetse n’ibibondo ku nshuro ya cumi aho igikorwa nk’icyo cyo kubibuka uwo muryango wagitangiye mu mwaka wa 2011.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka26
- Abagize Ibuka-Italia basanga Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye kwigishwa mu mashuri
- Komisiyo yiga ku ruhare rw’u Bubiligi mu bibazo bya Congo izagaragaze n’uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi – RESIRG
- Musenyeri Rucyahana aramagana abakomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
- Itorero Inganzo Ngari rirabasusurutsa mu gitaramo cyo Kwibohora bise ‘Urw’Inziza’
- Nyanza: Mu mibiri itatu yabonetse i Busasamana, umwe wahise umenyekana
- Itangizwa rya Turquoise: Operasiyo ya Gisirikare y’Abafaransa yari ije gutabara Guverinoma y’Abicanyi n’ingabo zayo
- Abapfobya Jenoside ntibagomba kudutera ubwoba - Dr Bizimana J. Damascène
- Imiryango yazimye muri Jenoside ni ikimenyetso cy’umugambi wo kurimbura abafite icyo bahuriyeho – Jeannette Kagame
- Uwarokotse Jenoside ararembye nyuma yo gukubitwa n’abagizi ba nabi
- Tariki 17/06/1994 : Guverinoma ya Kambanda yabeshye ko mu Bisesero hari inyenzi, ijya gutsemba Abatutsi baho bari bataricwa
- 14-17/06/1994 : iyicwa ry’Abatutsi kuri Sainte Famille no kuri Saint Paul na Operasiyo idasanzwe y’Inkotanyi yo gukiza abicwaga
- Gukurikirana ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bishyigikira ubumwe n’ubwiyunge
- Tariki 08/06/1994: Muri Ngororero ubwicanyi bwakorewe abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi ku bagabo b’Abatutsi
- Ubuhamya: Interahamwe zahaye Kayitaramirwa amahitamo atatu
- Abanyarwanda baba muri Cameroun bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
- Gushakisha imibiri mu cyuzi cya Ruramira birasubukurwa kuri uyu wa mbere
- Icyuzi cya Ruramira kimaze kubonekamo imibiri y’Abatutsi 218 bishwe muri Jenoside
- Tariki 04/06/1994 : Ifatwa rya Kabgayi ryababaje Guverinoma ya Kambanda
- Iya 02 Kamena 1994 itariki y’icyizere ku barokokeye i Kabgayi
- U Bubiligi bwahamagaje Abadipolomate babwo kubera amakosa bakoze mu #Kwibuka26
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|