Bamaze umwaka mu buhungiro Jenoside yararangiye batabizi

Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe muri Nyakanga 1994, Mwiseneza Jean Claude n’abavandimwe be, ntibabimenya, baguma mu buhungiro kugera muri Kanama 1995.

Mwiseneza Jean Claude n'abavandimwe be batatu Jenoside yararangiye ntibabimenya
Mwiseneza Jean Claude n’abavandimwe be batatu Jenoside yararangiye ntibabimenya

Aba bana bo mu Murenge wa Karama ho mu Karere ka Kamonyi batandukanye n’ababyeyi babo tariki 21 Mata 1994, nyuma yo kubona se atemaguwe n’Interahamwe.

Babanje guhungira mu nshuti zitandukanye z’umuryango wa bo ariko zikabirukana zitinya gusenyerwa, bahitamo gukurikira impunzi zaturukaga i Kigali, baruhukira mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, ahitwa mu Gasarenda.

Mwiseneza wari ufite imyaka 10, ati “hari aho twageze ibirenge byarabyimbye tukajya dufata ibyatsi bita imitagara tukabikandisha ibirenge bya barumuna bacu.

Twakambitse mu Gasarenda abasirikari bo kwa Habyarimana bagahunga tureba ariko twanga gukomeza”.

Banze gukurikira ingabo zatsinzwe, ariko n’Inkotanyi zimaze kubohora igihugu banga kugaruka iwabo.

Mwiseneza, ati “Inkotanyi zaraje zitubwira ko zidashaka impunzi, zisaba abashaka gukomeza muri Congo kugenda, n’abashaka gutaha babazanira imodoka ariko twe twanga kugira aho tujya.

Tukavuga tuti ‘dusubira i Kayenzi n’umuhoro twasizeyo’! ubundi twari tuzi ko Jenoside itararangira”.

Mukuru wa Mwiseneza yahise ashaka akazi muri Resitora aho mu Gasarenda, akajya akorera amafaranga yo gutunga barumuna be.

Mu kwezi kwa Kanama 1995, nibwo uwo muvandimwe mukuru yasubiye iwabo kureba uko byifashe, abona kugaruka kubatinyura barataha.

Bavuga ko basanze hari amahoro n’umutekano n’abandi bana basubiye mu ishuri na bo bajya kwiga.

Nsabimana Fabien, Perezida w’umuryango Ibuka mu Murenge wa Karama, avuga ko bishimira kuba abana barokotse Jenoside barabashije gusubira mu ishuri.

Ati” dushima leta yadushyiriyeho ikigega FARG gifasha abana kwiga none ubu abenshi barayarangije amashuli, bafite ubumenyi bwo kwitunga no kubeshaho imiryango ya bo”.

Ikindi bashima ni uko bafite umutekano bakaba nta muturage wikanga ngo baramwica cyangwa baramusenyera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hari igice cy’abaturage b’abanyarwanda bacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi batajya bavugwa kuva genocide yahagarikwa abo ni abinjiye mu Gisirikare barirya bakimara ubushobozi buke babona buza ari inguzanyo bazishyura!!!!!

bigabo yanditse ku itariki ya: 28-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka