Bakoze urugendo ruturuka i Kirehe baje kureba ubukana bwa Jenoside i Kigali

Abasiramu ba Kirehe bavuga ko bakibabazwa n’inzirakarengane zazize Jenoside zirimo abari abana n’urubyiruko kuko ubu bari kuba ari amaboko ateza igihugu imbere.

Basuye ibice bitandukanye bigize urwo rwibutso
Basuye ibice bitandukanye bigize urwo rwibutso

Babivuze ubwo abakuriye abandi basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri ku Gisozi, bakunamira inzirakarengane ziharuhukiye ndetse bakaba banaboneyeho bagasura n’Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside, kuri uyu wa 24 Kamena 2018.

Umwe muri bo, Aisha Murebwayire, avuga ko buri gihe yibuka abana n’urubyiruko bishwe, akababazwa ni uko bari kuba ubu bakora bagateza imbere u Rwanda.

Yagize ati “Ibice by’uru rwibutso byose bifite ahantu binkora ngakomereka, ariko iyo ngeze mu gice cy’abana bishwe ndashenguka kuko ari amaboko igihugu cyatakaje yari kuba agikorera ubu. Turasabwa rero gukora cyane, mu mwanya wacu n’uwabigendeye ngo dukumire Jenoside n’ingengabitekerezo yayo”.

Akomeza avuga ko nk’umugore ukuriye abandi agiye kubagezaho ibyo yabonye bityo bibongerere imbaraga zo kurwanya ikibi aho cyaturuka hose.

Abasiramu b'i Kirehe banasuye Ingoro y'amateka yo guhagarika Jenoside
Abasiramu b’i Kirehe banasuye Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside

Ukuriye Abasiramu mu Ntara y’Iburasirazuba, Sheikh Kamanzi Jumayine, avuga ko kunamira abazize Jenoside ari inshingano yabo kuko bibafasha no kuyikumira.

Ati “Ni inshingano zacu kwibuka abazize Jenoside ari yo mpamvu twaje hano ngo turebe aya mateka mabi bityo bidufashe kuyikumira. Turasaba Imana ko Jenoside itazongera kubaho ndetse n’ufite ingengabitekerezo yayo ikamudukuramo ataragera ku mugambi we kuko Jenoside isubiza inyuma igihugu”.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kirehe, Nduwimana Bonaventure, ahamya ko Abasiramu ari intangarugero mu kubanira neza abacitse ku icumu rya Jenoside.

Ati “Muri Kirehe Abasiramu babana neza n’abandi Banyarwanda, by’umwihariko abacitse ku icumu cyane ko batatanzwe mu gutera intambwe yo kubaka ubumwe. Nk’ubu umwaka ushize bubakiye abarokotse jenoside batari bafite aho baba, inzu eshatu ndetse boroza n’inka abatari bake”.

Sheikh Kamanzi yemeza ko kunamira abazize Jenoside ari inshingano kuko bibaha imbaraga zo kuyikumira
Sheikh Kamanzi yemeza ko kunamira abazize Jenoside ari inshingano kuko bibaha imbaraga zo kuyikumira

Arongera ati “Iyo rero abantu bafashe umwanya wabo bakaza gusura urwibutso, bakiga amateka arimo, bidusubiza imbaraga zo kwiyubaka nk’abarokotse kuko tubona ko hari abadushyigikiye”.

Nyuma yo gusura urwibutso no gushyira indabo ahashyinguye imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside, abo Basiramu basuye ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside kugira ngo bagire ubumenyi buhagije bazageza no ku bandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka