Bakomeje gusaba urwibutso rwo kwibukiramo abaguye mu Kivu

Imiryango yo mu Karere ka Rutsiro yibuka abayo yabuze baguye mu Kivu ikomeje gusaba ko ahashyinguye iyo mibiri hakubakwa urwibutso.

Bongeye kubisaba kuwa gatandatu tariki 13 Gicurasi 2016, ubwo bibukaga abantu 20 baguye muri iki kiyaga tariki 7 Mata 2010, hari bagiye kwibuka Abatutsi biciwe ku kirwa cya Nyamunini.

Imiryangoo y'abaguye mu kivu bajya kwibuka yabunamiye ishyira indabo aho bashyinguwe.
Imiryangoo y’abaguye mu kivu bajya kwibuka yabunamiye ishyira indabo aho bashyinguwe.

Kageruka Emmanuel uhagarariye imiryango y’ababuze ababo, avuga ko aho bashyinguye hakwiye urwibutso.

Yagize ati “Twakomeje gusaba ubuyobozi bw’akarere ko ahashyinguye abacu baguye mu kivu tugiye kwibuka hakubakwa urwibutso, kuko imvura iragwa amazi agashokamo ugasanga ntihameze neza bityo bahubatse urwibutso byarushaho kutwubaka.”

Kageruka avuga ko kuva mu 2011 ubwo babibukaga ku nshuro ya mbere basabye urwo rwibutso, ariko ngo ubuyiobozi bw’akarere bugahora bubizeza ko urwibutso ruzubakwa kugeza n’ubu.

Ahashyinguye abaguye mu kivu bagiye kwibuka ngo si heza bakaba bhifuzwa urwibutso.
Ahashyinguye abaguye mu kivu bagiye kwibuka ngo si heza bakaba bhifuzwa urwibutso.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Butasi Jean Herman, avuga ko komite nshya y’akarere iriho izicara ikiga kuri iki kibazo, ku buryo biramutse bikunze uru rwibutso rwakubakwa.

Ati “Urabona nk’uko bashyinguwe hamwe, kubaka urwibutso byanashoboka ariko ibyo ni ibintu tuzicara nka Komite nyobozi turebe igishoboka.”

Aba baguye mu kivu bajya kwibuka ku kirwa bari mu bwato burarohama hapfamo abagera kuri 20 haboneka imibiri 19 habura umwe. Bashyinguye mu kagari ka Congo-Nil mu Murenge wa Gihango ari naho basaba kububakira urwibutso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka