Bahungiye mu bitaro bya Kibogora bahizeye amakiriro ariko barahicirwa

Abahoze ari abakozi mu bitaro bya Kibogora biri mu Karere ka Nyamasheke, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko abatarahigwaga bahakoraga muri icyo gihe iyo baza kunga ubumwe bari gushobora kurokora imbaga y’abaganga, abarwayi n’abarwaza baguye muri ibyo bitaro.

Umwe mu barokotse Jenoside avuga ko ubu bafashijwe gukomeza kwiyubaka
Umwe mu barokotse Jenoside avuga ko ubu bafashijwe gukomeza kwiyubaka

Nzasabayezu Enock ubu uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Kanjongo ibi bitaro biherereyemo avuga ko ibitaro bya Kibogora ari hamwe mu hantu hari hafitiwe icyizere cyo gutanga ubuzima, maze bituma umubare munini w’abahingwaga uhahungira.

Agira ati “Aho abakozi b’ibitaro basengera ubu, mu gisenge cyaho (muri plafond) ni ho abenshi bari bihishe bizeye kurokoka ariko kubera ko bagenzi babo bakoranaga batari babishimiye, ni bo babakuyemo barabica.”

Nyamara n’ubwo ibi bitaro bari babitezeho amakiriro, byaje kubabera ikinyuranyo. Nsengimana Emmanuel avuga ko yabikoragamo. Ikimushengura cyane ngo ni uburyo muri ibi bitaro harimo abaganga batahigwaga ariko ubushobozi bari bafite bakaba batarigeze babukoresha ngo barokore ubuzima bw’abahigwaga baba abaganga bagenzi babo, abarwayi ndetse n’abarwaza.

Ati “Mu bitaro ni ahantu haba utuguni twinshi twihishe ariko ababikoragamo batahigwaga ntibigeze bunga ubumwe ngo barebe aho bahisha abahigwaga, ndabagaya!”

Aba ni abakozi b'ibitaro bya kibogora mu muhango wo kwibuka abari abakozi babyo, abarwaza n'abarwayi babiguyemo
Aba ni abakozi b’ibitaro bya kibogora mu muhango wo kwibuka abari abakozi babyo, abarwaza n’abarwayi babiguyemo

Ubuzima bw’abagiye ntibushobora kugaruka,ndetse ni ikimwaro ku baganga babigizemo uruhare kandi bari bashinzwe gutanga ubuzima. Dogiteri Kanyarukiko Sarathiel ,Umuyobozi mukuru w’ibi bitaro avuga ko icyo ibi bitaro birimo gukora ari ibikorwa by’urukundo ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati “Turabasura kandi tukagerageza gukomeza kubaba bugufi n’ubwo ari ikimwaro ku baganga bagombaga gutanga ubuzima ahubwo bakabushyira mu kaga.”

Nsengiyumva Emmanuel, umwe mu baharokokeye mu buryo bugoranye, yemeza ko koko ibi bitaro byakomeje kubaba hafi.

Ati “Abarokokeye hano ibitaro byadufashije kwiyubaka, abenshi ubu twarashatse n’abana bacu bari kwiga muri za kaminuza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, yashimiye ibi bitaro imbaraga bishyira mu gukomeza gusana imitima y’abarokotse ariko kandi anasaba abaganga bo muri iki gihe gukora akazi kabo bazirikana gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Mukamana Claudette asaba abakozi b'ubu kurangwa n'ubumwe
Mukamana Claudette asaba abakozi b’ubu kurangwa n’ubumwe

Tariki 10 Mata 1994 ni itariki itazibagirana muri ibi bitaro kuko igitero cyishe Abatutsi bari bahungiye muri ibi bitaro ari bwo cyahageze kivuye mu bindi bice biherereye hafi y’ibyo bitaro.

Kugeza ubu ibitaro bya Kibogora byibuka abari abakozi babyo 30 barimo 15 bo ku bitaro na 15 bo ku bigo nderabuzima bikorana n’ibi bitaro. Icyakora umubare w’abarwayi n’abarwaza nturamenyekana uretse ko hari amakuru avuga ko baba barenga ijana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Urakoze kuduha ayo makuru. Ariko ntabwo yuzuye.
Mu rwego rwo gutanga amakuru yuzuye, byiza uvuze bamwe mu bahapfiriye n’ababa baragize uruhare mu rupfu rwabo, ababishe.

Murakoze.

pastor Rene yanditse ku itariki ya: 15-04-2019  →  Musubize

Nkuko Ibyakozwe 17:26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abuyumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Tukibuka yuko ku munsi wa nyuma Imana izazura abantu bapfuye bayumvira nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6 umurongo wa 40.It is a matter of time kandi si kera,kubera ko Imana itajya ibeshya.

hitimana yanditse ku itariki ya: 12-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka