‘Baho ntugipfuye’ ryabaye ijambo rihumuriza ry’Inkotanyi – Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ry’ihumure ku bitabiriye inama mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside yabereye i Rusororo kuri Intare Conference Arena kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Mata 2026 yabibukije ijambo babwiwe n’Inkotanyi bwa mbere rivuga riti ‘Baho ntugipfuye’.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ijambo “IBUKA’ ari ijambo riha Abanyarwanda inshingano.

Ati “Ni Inshingano zikomeye zo Kwibuka, kuko umuryango utibuka urazima. Uyu mwaka turibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda! Kubihuza no kuzirikana urugendo rw’imyaka 30 umuryango IBUKA umaze, bifite ishingiro kandi rikomeye! Abacu bakomeze baruhukire mu mahoro”.

Madame Jeannette Kagame yongeye ati “ Umwanditsi Martin Gray mu gitabo cye yise ‘Au nom de tous les miens’ yagize ati: “Être fidèle à ceux qui sont morts, c’est vivre comme ils auraient vécu, c’est les faire vivre en nous, c’est transmettre leur visage, leur voix, leur 3 message aux autres. Ainsi la vie des disparus germe sans fin.” Mu rurimi rw’i Kinyarwanda bisobanuye kuzirikana no kwibuka abawe wabuze, ni ukubaho ku bwawe no ku bwabo.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kubibuka ari ukubumbatira ubupfura n’ubwiza bwabo, bakabusiga abandi bityo, bakabaho muri bo ubuzima butazima!

Ati “Munyemerere rero nongere mbwire Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nti ‘Impore’! Mwarakoze cyane kwemera kubaho kugira ngo batazima.Mwarakoze kwemera kugendana ibikomere, tugafatanya twese kubaka u Rwanda batabonye, abato bavukiramo, bagakuriramo, bagakomeza u Rwanda rwunze Ubumwe”.

Madamu Jeannette Kagame yashimiye by’umwihariko, abagize uruhare mu ishingwa ry’umuryango IBUKA n’indi miryango bafatanyije urwo rugendo.

Yabashimiye ubutwari bagize bwo gutangirira ku busa mu gihe cyari cyuzuyemo umwijima n’agahinda, bo bagahitamo kubaka.

Ati “ Ndashimira kandi Abanyarwanda muri rusange bakomeje gufatanyiriza hamwe mu kuwuherekeza, bawuha ijwi n’imbaraga, bawushyigikira mu rugamba rukomeye rwo kurinda no gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo atazigera yibagirana”.

Madamu Jeannette Kagame yavuze kou Rwanda rwagize ibyago kandi rwagushije ishyano avuga ko ari akaga gakomeye kubona ko, uyu nawo ari umurage abanyarwanda bazakomeza guhererekanya nk’Igihugu, kandi nta n’undi bawusiganira. Yibutsa ko Kwibuka atari igisebo, gusa na none atari n’ikamba.

Ati “ Dr. Damas yabivuze neza ko kwibuka ari amaburakindi. Ubudaheranwa ni amaburakindi. Iyo haza kubaho ubumuntu, ntidutereranwe, ubwo bugome bw’indengakamere ntabwo bwari kwimikwa, ngo bushyirwe mu bikorwa kariya kageni, bworeke imbaga y’abanyarwanda barenga miriyoni, bazize uko bavutse”.

Yavuze ko kubaho k’umuryango IBUKA gushingiye ku mateka ashaririye y’igihugu cyacu ndetse byaje nk’igisubizo cy’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Avuga ko bitari byoroshye kuva muri Jenoside ngo abantu bakomeze ubuzima uko bisanzwe, bagire icyizere cyo kubaho, gutera imbere no kureba ejo hazaza.

Ati “Iyi myaka mirongo itatu y’umuryango IBUKA igaragaza ubuzima bw’ikiragano. Ni igisekuru cyanyuze mu bihe bikomeye, cyatakaje imiryango, cyigeze kwamburwa ubumuntu, gitakaza ubuzima ndetse ni igisekuru cyakuriye mu gahinda gakomeye. Ariko kandi, ni igisekuru cyafashe icyemezo gikomeye cyo kubaho, n’ubwo Jenoside yadushegeshe ariko umutima w’u Rwanda n’abarwo ntacyawushyikira iyo turi kumwe, dushyize hamwe”.

Madamu Jeannette Kagame yabwiye Abanyamuryango ba IBUKA ko bagaragaje ubutwari bukomeye aho bemeye gushinjagirana ishavu mu gihe byari ngombwa, ndetse bakomeza gutwaza.

Ati “ Muhumure, ntimukagire icyo mwikanga. Ikiguzi cy’ubudaheranwa mwatanze ni ntagereranywa kandi nta n’uwagishidikanyaho. Mwarakoze”.

Yifashishije urugero rw’Umwanditsi Muzehe Mugesera yagize ati: “Niwe wavuze ko nta bipimo byashobora gufasha umuntu kumva agahinda n’akababaro k’uwarokotse. Bisaba kubatega amatwi no kumva amarenga y’ubwo bubabare, rimwe na rimwe batavuze.

Madamu Jeannette Kagame yagaraga ko u Rwanda rwishimira byinshi rwagezeho ndetse byabafashije muri urwo rugendo ariko icyemezo cyo kubabarira cyo kirabihebuje.

Ati “ Gutanga cyangwa kugira imbabazi ntabwo ari intege nke. Ni imbaraga zikomeye z’umutima. Ni ubutwari bwo kwanga guhera ku ngoyi y’ urwango ruhoraho, rubyara inzika. Imyaka 30 iha umuntu umusingi ukomeye wo kubaka no kwagura intego yihaye. Nk’umuryango IBUKA rero, igihe ni iki cyo gutekereza imbogamizi zigihari zikavugutirwa umuti, ariko n’amahirwe arambye ari mu gihugu cyacu ndetse n’isi muri rusange”.

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kutirara ngo rwibwire ko rufite amahoro n’umutekano wuzuye bihagije, ntirugire icyo rukora ngo rubirinde kwaba ari ukwibeshya cyane.

Ati “Turacyabona abagerageza guhakana no kugoreka amateka. Nk’uko Smith yabivuze,”Lies travel half the road before truth puts boots on the ground”. Rubyiruko, Bana bacu, Nta na rimwe tuzigera twicuza amahitamo twakoze yo kubaka u Rwanda twifuza kandi rutubereye twese. Namwe ayo mahitamo azakomeze kuba ayanyu. Uru rugamba ni urwacu. Ni urwanyu”.

Madamu Jeannete Kagame yavuze ko amateka y’isi yerekana ko aho Jenoside yabaye hose, umuryango mpuzamahanga wateshutse ku nshingano zawo zo kurinda ko Jenoside ibaho. Yagaragaje ko ibyo byose byigisha ko umutekano w’ukuri ugomba guturuka imbere muri bo n’igihugu cyabo.

Ati “ Tutabaye maso, ibyo twagezeho bisabye ikiguzi cy’ubuzima bw’abana b’u Rwanda, twakongera tukabibura mu gihe gito. Niyo mpamvu ntibizongere kubaho - Never Again’ bidakwiye kuba imvugo gusa ahubwo dukwiye kubifata nk’isezerano rihoraho, kuri twebwe ubwacu, abacu twabuze, abadukomokaho, n’igihugu cyacu muri rusange”.

Yabasabye kwiyemeza no kwemera inshingano zo gukomeza gukunda, kubaka, no kwimana u Rwanda.

Ati “ Abacu bagiye bababajwe, ubu bahozwa no kubona aho tugeze! Twabonye ‘Abavunyi’, abarokotse Jenoside bongeye kwiyubaka. Mbifurije gukomera muri iyi minsi 100 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Abacu bakomeze baruhukire mu mahoro”.

Reba ibindi muri iyi Video

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka