Bafata Ndiza ya Mbonyumutwa nk’intangiriro ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga mu yahoze ari Komini Nyabikene, ubu ni mu Murenge wa Kiyumba, Ndiza yatwarwagwa na sushefu Mbonyumutwa Dominique, bayifata nk’intebe ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Imiryango y'abarokotse i Nyabikenke yashyize indabo ahashyinguye ababo
Imiryango y’abarokotse i Nyabikenke yashyize indabo ahashyinguye ababo

Babishingira ku kuba mu 1959 haradutse imvugo y’uko Mbonyumutwa yaba yarakubiswe urushyi n’insoresore z’Abatutsi mu Byimana mu Karere ka Ruhango, rukumvikanira i Kanyanza muri Komini ya Nyabikenke, ubu ni mu Karere ka Muhanga.

Kamanzi Modeste warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kiyumba, avuga ko ubwe atumvise Mbonyumutwa avuga ko yakubiswe, ariko amagambo yo kuba yarakubiswe yayumvise koko.

Ku myaka 82 y’amavuko, Kamanzi avuga ko mu 1959 yari mukuru ku buryo azi neza ibyakurikiye ayo magambo, kuko Abatutsi bahise batangira kwicwa nko guhorera umuyobozi wariho, byavugwaga ko yishwe n’Abatutsi.

Agira ati “Ayo magambo yari agamije umugambi wo kwica Abatutsi ngo batware amasambu n’inka zabo, kuko Umututsi wapfaga ibye byigabizwaga n’abo bicanyi, byabaye umuzi rero wa Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko byarakomeje kugeza na Habyarimana apfuye, byari byarapanzwe kera ko napfa Abatutsi bazashira”.

Bashyize indabo ku Rwibutso rwa Kiyumba
Bashyize indabo ku Rwibutso rwa Kiyumba

Umuyobozi w’umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyabikenke, Kabega Jean Marie Vianney, avuga ko Mbonyumutwa yari atuye i Mugeyo ya Nyabikenke, ariko abo yategekanaga nabo bakamufata nk’umuntu uhubuka, ku buryo yifashishwaga mu mivurungutano ya Revolisiyo ya 1959.

Kabega avuga ko ku itariki ya 01 Ugushyingo 1959, ari bwo Mbonyumutwa yabeshywe ko Shefu amushaka i Gitarama, ariko ngo mu by’ukuri ntibyari byo ahubwo wari umukino ugamije gutangiza Jenoside, kuko ngo ageze i Gitarama yasanze nta muntu wamutumyeho, bituma yigira iwabo mu Byimana ari naho umukobwa we yigaga.

Avuga ko nk’uko bisanzwe ku itariki ya 01 Ugushyingo, abakirisitu Gatolika bizihiza umunsi w’Abatagatifu bose, misa y’uwo munsi ikaba yaranitabiriwe na Mbonyumutwa n’ubundi, ari naho ayivuyemo yarwanye koko n’abo basore b’Abatutsi, ariko ngo ntibamunesha kuko yabarushaga imbaraga.

Kamanzi avuga ko Mbonyumutwa yitwaje gukubitwa hagamijwe kwica Abatutsi
Kamanzi avuga ko Mbonyumutwa yitwaje gukubitwa hagamijwe kwica Abatutsi

Yungamo ko nyuma y’iminsi ibiri Abatutsi ku Ndiza bahise batangira kwicwa, kuko kuri iyo tariki batatu bishwe hafi y’aho Mbonyumutwa yari atuye, ku mutware witwaga Gashagaza hakagwa umucamanza witwaga Butwatwa Celse, Kabayiza Callixte n’undi mugabo umwe, naho Gashagaza arabacika ahungira ku Kiliziya ya Kanyanza.

Kabega ati “Guhera uwo munsi Ndiza yahise iba itangiriro ryo kwica Abatutsi. Hari ababipanze babishyira mu mpapuro abandi barabyamamaza maze Ndiza ishyira mu bikorwa, ku buryo Abanyendiza bambutse Nyabarongo bakomeza ubwicanyi no mu Ruhengeri, kugeza ku Kibuye mu (Bwishaza)”.

Yongeraho ati “Bageze ku Kibuye ubwicanyi bwari bumaze gukwira Igihugu cyose, no muri Jenoside nyiri izina Abatutsi b’i Kayenzi bicwa, bataka, abicanyi babacaga imigani ngo barataka ab’i Nyabikenke bataraza, urumva ko bari bazwi nk’abicanyi kabuhariwe”.

Meya Kayitare asaba abaturage kwirinda icyabangamira umutekano w'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Meya Kayitare asaba abaturage kwirinda icyabangamira umutekano w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kabega akomeza avuga ko Ndiza yakomeje kuba intebe ya Jenoside kuko nk’uwahoze ari Minisitiri Nzabonimana Callixte, wari ukuriye ubwicanyi muri Gitarama avuka muri Ndiza, kandi akaba yarashishikarije abaturage b’iwabo kwica Abantutsi ku buryo n’umuntu udafite ubwenge ibyo yashoboraga kubibona.

Atanga urugero rw’uwari ufite uburwayi bwo mu mutwe na we ngo wiboneye Callixte Nzabonimana, aha abantu amafaranga ngo bajye kuroha Abatutsi muri Nyabarongo akumirwa, ubwenge bugasa nk’ubugaruka akavuga ko nta bwenge afite kandi yarize.

Agira ati “Umusazi tuzi twese watwirukankanaga mu isoko witwaga Birikunzira, abonye Nzabonimana yishyura abantu ngo bajye kujugunya imirambo y’Abatutsi muri Nyabarongo, yavuze ko nta bwenge bw’ubwigano ko iyo uwo musazi aba afite umwana, atari kumusubiza ku ishuri kuko uwize yagakwiye kuba atabara abantu ari we uri kubarimbura”.

Abaturage basobanuriwe amateka ya Ndiza n'uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abaturage basobanuriwe amateka ya Ndiza n’uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, yasabye Abarokotse Jenoside gukomera, ntibaheranwe n’agahinda ahubwo amateka ya Ndiza akabafasha gukomeza kwiyubaka.

Yasabye kandi abaturage kwirinda ibikorwa bibi bihungabanya abarokotse Jenoside, kuko Abanyarwanda babaye umwe, nta vangura rikiriho kandi ko uzafatirwa mu bikorwa bihembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside azabihanirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka