Babashinyaguriraga ko babajyanye muri Kaminuza ya Makerere kandi bagiye kubica
Mu Karere ka Nyabihu, Kwibuka 22 byatangirijwe ku buvumo bwa Nyaruhonga bwajugunywemo abishwe muri Jenoside buri mu Murenge wa Mukamira mu Kagari ka Gasizi.
Uretse abatutsi benshi b’i Nyabihu bishwe bakabujugunywamo, ngo hari n’abandi bahiciwe baturutse hirya no hino mu Rwanda bahunga berekeza muri R.D Congo.

Juru Anastase, uhagarariye IBUKA mu Karere ka Nyabihu, avuga ko by’umwihariko abajugunywe muri ubwo buvumo baturukaga mu makomini atandukanye harimo ahahoze ari Komini Nkuri, Karago, Mukingo, Kinigi n’abo bakuraga Nyakinama.
Agira ati “Abenshi bazanwaga n’imodoka za gisirikare, iz’abacuruzi n’iz’amakomini harimo n’iz’uruganda rwa Nyabihu ni abafatirwaga ku mabariyeri.”
Akomeza avuga ko kuri ubwo buvumo hahoraga interahamwe zitahava zitegereje abari buhazanywe ari bazima ngo zibice. \
Ati “Bavugaga ko babajyanye kwiga universite ya Makelele mu Bugande ari ukubashinyagurira.”

Kugeza ubu, nta mubare uramenyekana w’inzirakarengane z’Abatutsi biciwe mu buvumo bwa Nyaruhonga. Gusa, ngo abahajyanwaga bari benshi cyane kandi ni ubuvumo bunini burebure.
Uwanzwenuwe Theoneste, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, avuga ko imibiri 139 ari yo imaze kuboneka muri myinshi y’inzirakarengane z’Abatutsi zajugunywe muri ubwo buvumo.
Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Nyabihu buvuga ko iyo mibiri kugira ngo bayibone bazirikaga imigozi abasore bakabamanuramo bakayishakisha kandi iyo babonye ikaba ari iyagendaga ihagama mu buvumo kuko ari burebure cyane.

Bakeka ko ubwo buvumo burimo imyobo itandukanye bushobora kuba burimo abantu benshi, bakaba ngo baranasabye ko Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside yabafasha kureba niba nta yindi mibiri irimo.
Kugeza ubu, mu Karere ka Nyabihu hamaze gushyingurwa mu cyubahiro imibiri irenga ibihumbi bitandatu. Igera ku bihumbi bine ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kanzenze mu Karere ka Rubavu indi ibarirwa mu bihumbi 2 na 75 ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mukamira Muri Nyabihu.
Biteganyijwe ko aho i Mukamira ku wa 13 Mata 2016 hazashyingurwa ndi 77 yabonetse mu Kigo cya Gisirikare cya Mukamira.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|