Bababazwa n’ababyeyi bakibigishiriza ingengabitekerezo ku ishyiga

Abanyeshuri bo mu Ishuri rya GS Rugoma basaba ko habaho uburyo bwo kurwanya ingengabitekerezo batozwa n’ababyeyi ku ishyiga.

Abanyeshuri bo muri GS Rugoma bishyimiye inyugisha bahawe na Senateri Uwayisenga.
Abanyeshuri bo muri GS Rugoma bishyimiye inyugisha bahawe na Senateri Uwayisenga.

Babitangaje nyuma y’ikiganiro ku mateka ya Jenoside bahawe na Senateri uwayisenga Charles, kuri uyu wa mbere tariki 31 Gicurasi 2016.

Senateri Uwayisenga yifashishije amateka y’u Rwanda mbere y’umwaduko w’abazungu no mu gihe cy’ubukoroni agaragaza uburyo amoko yashyizwe mu ndangamuntu bigera aho ubuyobozi buvangura Abanyarwanda bubumvisha ko batandukanye.

Yagize ati “Mbere abana ntibahabwaga uburenganzira busesuye bwo kwiga, amahirwe yahabwaga bamwe batagendeye ku mitsindire,iyo politike y’ivangura mu mashuri niyo yagejeje igihugu muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.”

Senateri Uwayisenga yasabye abana kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Senateri Uwayisenga yasabye abana kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abanyeshuri basabye ko hashyirwaho gahunda yo kurwanya ingengabitekerezo yo ku ishyiga kuko hakiri ababyeyi bavangira abana babo babatoza urwango n’ivangura biganisha kuri Jenoside, basaba ko habaho gahunda yo kwigisha ababyeyi ingaruka za Jenoside.

Abanyeshuri basabye kandi gushyirirwaho ibitabo bivuga kuri Jenoside mu masomero yose y’amashuri.

Basabye kandi ko mbere yo gutangira amasomo ko bajya bafata umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994, basaba Leta ko igenera ibigo by’amashuri umwanya wo gusura inzibutso za Jenoside.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka