AVEGA yatuje ababyeyi bagizwe incike na Jenoside
Umuryango AVEGA Agahozo watuje ababyeyi batandatu bagizwe incike na Jenoside mu rugo rushya bubakiwe i Fumbwe mu Karere ka Rwamagana.

Urwo rugo rwatashywe kuri uyu wa 30 Kamena 2016, ruje rwiyongera ku zindi zubatswe mu turere twa Nyanza, Kamonyi, Rulindo, Huye na Kayonza zatujwemo abandi babyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abatujwe mu rugo rw’i Fumbwe bavuga ko urwo rugo ari ikindi kimenyetso kibagaragariza ko Leta y’u Rwanda yitaye ku baturage bayo, by’umwihariko ababyeyi bagizwe incike na Jenoside.
Mukandoli Edissa ati “Turashima Perezida wacu na Madame we badukuye mu rwobo none ubu tubayeho neza. Twari mu buzima bubi [abakoze Jenoside] baratumariye inka batumarira imiryango, Kagame aratuzamura, aduha amata none anatugejeje aho turyama tukiruhutsa. Imana izamutubesherezeho.”

Ababyeyi batujwe muri urwo rugo baturuka mu mirenge inyuranye y’Akarere ka Rwamagana. Umuyobozi wa AVEGA Agahozo, Mukabayire Valerie, avuga ko kubatuza hamwe ari ukugira ngo bitabweho bari kumwe kuko bitoroshye kubitaho bose batatanye.
Ati “Iyo umuntu ari mu nzu ye afite imyaka 80 nta kana afite, ntashobora kwitekera, ntashobora kwivomera amazi, ni yo mpamvu habayeho gahunda yo kubazana hamwe kugira ngo bitabweho bari hamwe, bakorerwe byose kuko baba batagishoboye kubyikorera.”

Inzu abo babyeyi b’incike batujwemo yubatswe ku bufatanye bwa AVEGA n’umuryango mpuzamahanga w’Ubudage wita ku butwererane n’iterambere rirambye (GIZ).
Umuyobozi w’uwo muryango mu Rwanda, Bodo Immink, yavuze ko ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zageze no ku Budage kuko hari abakozi 40 bakoreraga GIZ bazize iyo Jenoside.
Yavuze ko bazakomeza kwifatanya n’u Rwanda mu guharanira imibereho myiza y’abacitse ku icumu rya Jenoside, anashimira Leta y’u Rwanda intambwe imaze gutera mu kubaka igihugu nyuma y’imyaka 22 ishize.

AVEGA ivuga ko hari ababyeyi bagera kuri 400 bakeneye gutuzwa muri ubu buryo, kuri ubu hakaba hamaze kubakirwa 82 ku buryo hagikenewe ubushobozi kugira ngo n’abandi batuzwe hamwe.
Umuyobozi Wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere,RGB, Ambasaderi Fatuma Ndangiza, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukomeza kuba hafi y’abo babyeyi batujwe muri iyo nzu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|