Australia: Abitabiriye imikino ya Commonwealth bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda bibumbiye muri Diaspora ya Brisbaine muri Australia, bifatanyije n’abaserukiye u Rwanda mu mikino ya Commonwealth mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Mata 2018, ni bwo u Rwanda rwinjiye mu cyumweru cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abautsi mu 1994.
Uyu muhango witabiriwe na Ambasaderi Kavaruganda Guillaume uhagarariye u Rwanda muri Australia, afite icyicaro muri Singapoure, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo n’umuco Ntigengwa John n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’imikino ya Commonwealth mu Rwanda.

Icyo gikorwa cyaranzwe n’urugendo rwo kwibuka Jenoside no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside, isengesho no gucana urumuri rw’icyizere n’umuvugo w’abana.
Hatanzwe n’ubutumwa n’amateka kuri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa. Abitabirye ibi biganiro kandi bagaragarijwe n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.


Ohereza igitekerezo
|