Arusha bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abanyarwanda bakorera Arusha muri Tanzaniya, tariki 26/04/2012, bifatanyije hamwe n’abandi baturage mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), Ambasaderi Dr Richard Sezibera, yahamagariye ibihugu byose kwifatanya n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ariko binashyikiriza ubutabera abayigizemo uruhare babyihishemo.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi si iby’Abanyarwanda bonyine gusa kuko n’abanyamahanga bagomba kuyimenya no kwirinda ko hari ahandi yaba; nk’uko Umunyamabanga mukuru wa EAC yabisobanuye.

Abanyatanzaniya n’abandi banyamahanga bitabiriye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo gukora urugendo ruva mu mujyi rugana ku kicaro cy’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ahabereye ibiganiro byo guhamagarira ibihugu bicumbikiye Abanyarwanda bahekuye u Rwanda kubashyikiriza ubutabera.

Benshi mu bagishakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda bakomeje kwihisha mu bihugu byo mu karere kandi ntibashyikirizwe ubutabera.

Umushinjacyaha mukuru wa ICTR, Hassan Boubacar Jallow, ahamagarira ibihugu byo mu karere gufatanya n’u Rwanda guhangana n’umuco wo kudahana bitanga abakoze Jenoside babituyemo cyane ko hari n’ibyanga kubatanga.

Jallow avuga ko abafatwa bashyikirizwa urukiko naho abandi bakaba bashobora kuzaburanishwa n’u Rwanda. Gutera akamo ibihugu byo mu karere ngo bitange abacyekwaho kugira uruhare muri Jenoside si ubwa mbere bibaye ahubwo bamwe mu bayobozi bavunira ibiti mu matwi kandi bazi neza ko abo bacumbikiye basize bahekuye u Rwanda.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka