Arsenal yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mata 2023 hatangiye icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,ikipe ya Arsenal yatanze ubutumwa bwo kwitanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe.

Binyuze ku mbugankoranyambaga zabo mu butumwa banditse ikipe ya Arsenal yagize iti “Uyu munsi twifatanyije n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.“

Arsenal yifatanyije n'u Rwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Arsenal yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ubu butumwa bwanaherekejwe n’ubwatanzwe mu mashusho n’abakinnyi batandukanye ba Arsenal barimo ,Fabio Vieira, Emile Smith Rowe na Jorginho.

Muri butumwa batanze uko bakurikiranye bagize bati"Buri mwaka twifatanya n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 duha icyubahiro abarenga miliyoni babuze ubuzima tunaha agaciro imbaraga n’umuhate by’abarokotse."

Aba bakinnyi bakomeje bagira bati “Nyuma y’imyaka 29, u Rwanda ni urumuri rwo kwihangana, guhinduka n’igihamya cy’umwuka uhoraho w’ubumuntu."

Ubu butumwa busoza ikipe ya Arsenal isaba abakunzi bayo guhaguruka bakarwanya ibikorwa byose by’urwango ndetse n’ivangura iryo ariryo ryose.

Kuva Arsenal yatangira imikoranire n’u Rwanda mu 2018 binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda buri mwaka yifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 itanga ubutumwa binyuze mu bakinnyi ndetse n’ubundi buryo butandukanye.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka