Arsenal yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mata 2023 hatangiye icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,ikipe ya Arsenal yatanze ubutumwa bwo kwitanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe.
Binyuze ku mbugankoranyambaga zabo mu butumwa banditse ikipe ya Arsenal yagize iti “Uyu munsi twifatanyije n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.“
- Arsenal yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ubu butumwa bwanaherekejwe n’ubwatanzwe mu mashusho n’abakinnyi batandukanye ba Arsenal barimo ,Fabio Vieira, Emile Smith Rowe na Jorginho.
Muri butumwa batanze uko bakurikiranye bagize bati"Buri mwaka twifatanya n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 duha icyubahiro abarenga miliyoni babuze ubuzima tunaha agaciro imbaraga n’umuhate by’abarokotse."
Aba bakinnyi bakomeje bagira bati “Nyuma y’imyaka 29, u Rwanda ni urumuri rwo kwihangana, guhinduka n’igihamya cy’umwuka uhoraho w’ubumuntu."
Ubu butumwa busoza ikipe ya Arsenal isaba abakunzi bayo guhaguruka bakarwanya ibikorwa byose by’urwango ndetse n’ivangura iryo ariryo ryose.
Kuva Arsenal yatangira imikoranire n’u Rwanda mu 2018 binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda buri mwaka yifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 itanga ubutumwa binyuze mu bakinnyi ndetse n’ubundi buryo butandukanye.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Habonetse ubuhamya bushya bwerekana ubugome bwa Padiri Munyeshyaka
- Minisitiri Dr. Bizimana yasabye urubyiruko kutirara ngo rwibagirwe aho Igihugu cyavuye
- Abanyarwanda batuye muri UAE bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
- Gisagara: Abakozi b’Ibitaro bya Kibilizi bibutse Jenoside, bafasha uwayirokotse kwigira
- Nyagatare: Bibutse Abatutsi bishwe bari batuye mu yahoze ari Komini Muvumba
- Abarokotse Jenoside batishoboye bifuza ko amafaranga y’ingoboka bagenerwa yongerwa
- Abazize Jenoside batubereye ibitambo, tubafitiye umwenda wo kubaho neza - Uwarokotse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|