Amerika: Abanyarwanda n’inshuti zabo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ndetse n’inshuti z’u Rwanda, bifatanije n’abandi hirya no hino ku Isi, kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango witabiriwe n’Abanyarwanda batuye muri Leta zitandukanye. Hari kandi abanyacyubahiro bahagarariye USA, bari bayobowe na Molly Phee, umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe Afurika muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga, abahagarariye ibihugu n’imiryango itandukanye.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Matilde Mukantabana, yashimiye abitabiriye uyu muhango, aho yagaragaje ko mu gihe cyo kwibuka, ari bwo ubona inshuti nyayo.
Yagize ati "Ubufatanye bwanyu n’Abanyarwanda muri ibi bihe twibuka ibyaranze amateka yacu, ni iby’agaciro gakomeye. Mu bihe nk’ibi ni ho uba ukeneye inshuti kandi mwaje. Ndabashimiye ku bw’ubucuti no gufatanya."

Yashimiye mu buryo bwihariye USA yise umufatanyabikorwa wo kwiringirwa, wafashije u Rwanda kongera kwiyubaka no kugera ku majyambere.
Yagize ati "Twizeye kandi ko tuzakomeza kugira umubano mwiza no gushimangira ubucuti."
Yakomeje avuga kandi ko yizeye ko USA izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu gushaka no guta muri yombi abakoze Jenoside, bagashyikirizwa ubutabera.
Yashimiye Perezida Kagame n’ubuyobozi bwe, washoboye gufasha Abanyarwanda gukora ibidasanzwe amahanga atatekerezaga, bagafata icyemezo cyo kudacogora no kwemera ko Jenoside iba ijambo rya nyuma.
Ambasaderi Mukantabana yashimangiye ko n’ubwo Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yahungabanyije Isi kubera ubugome yakoranywe, ariko bitabaye bitunguranye cyangwa se impanuka, kuko igitekerezo cyayo cyari kimaze imyaka myinshi mbere yuko gishyirwa mu bikorwa ku ya 7 Mata 1994.

Molly Phe yavuze ko Amerika ikomeje umugambi wayo imaranye igihe kinini, wo gushakisha no gufasha guta muri yombi abahekuye u Rwanda.
Yibukije ko Amerika iri mu bihugu byafashije gushyiraho urukiko mpuzamaganga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, rwakoreraga muri Tanzania.
Yagize ati "Ntabwo Amerika izahagarika gukorana n’u Rwanda mu gufata abakoze Jenoside no kubashyikiriza ubutabera."
Muri uyu muhango wo kwibuka humviswe ubuhamya bw’Umunyarwandakazi, Consolée Nishimwe warokotse Jenoside. Uyu yavuze ko n’ubwo hashize imyaka 29 igihe kigera ukongera ugasubira inyuma, ugatekereza inzira waciyemo n’abawe wabuze.

Jason Nshimye uhagarariye Ibuka muri USA, yagarutse ku bumwe bw’Abanyarwanda, ashimangira ko batazemerera ukundi uwo ari we wese uzashaka kubabibamo urwango.
Abandi bayobozi mu nzego zitandukanye muri Amerika nabo bagiye batanga ubutumwa, bwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Prof. Fiacre Bienvenu, impuguke mu bijyanye n’amakimbirane, yatanze ikiganiro ku mpamvu ndetse n’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagaragaje uburyo igitsina gore cyakoreshejwe nka poropaganda, cyane cyane mu kwibasira abagore b’Abatutsi.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Abafana ba Manchester United bagabiye inka uwarokotse Jenoside
- Abakozi ba MMI bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabira abarokotse
- Nubwo Data aba muri FDLR, ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze idutererana - Ubuhamya bwa Mukiza
- Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi
- Rusizi: Imibiri 1,240 y’Abatutsi yiganjemo iyabonetse mu isambu ya Paruwasi, yashyinguwe mu cyubahiro
- Banciye ibihumbi bitandatu ngo nasuzuguye Umuhutukazi (Ubuhamya)
- ADEPR Gasave yibukiye Jenoside mu rusengero aho bamwe barokokeye
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|