Amerika: Abanyarwanda n’inshuti zabo barakangurirwa kwitabira ibikorwa byo #Kwibuka30

Icyumweru cy’icyunamo no gutangira gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byabereye henshi ku Isi harimo no kuri Ambasade y’u Rwanda muri Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA), aho Abanyarwanda n’inshuti zabo bari mu bice bitandukanye by’icyo gihugu, basabwa gufata igihe bakajya Kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi barenga miliyoni imwe.

Igikorwa cyatangiye ibendera ry'u Rwanda ryururutswa kugera hagati
Igikorwa cyatangiye ibendera ry’u Rwanda ryururutswa kugera hagati

Ambasade y’u Rwanda muri USA ivuga ko gutangiza icyumweru cy’icyunamo byaranzwe no kururutsa ibendera ry’u Rwanda kugera hagati, gucana urumuri rw’icyizere no kunamira Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

Ambasaderi w’u Rwanda muri USA, Mathilde Mukantabana, yahatangiye ubutumwa bwibutsa ibyo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ahora abwira Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange, ati "nta muntu ushobora kuduha agaciro, agaciro ni twe tuzakihesha."

Ambasaderi Mukantabana yasubiyemo ijambo ry’Umukuru w’Igihugu ku munsi wo gutangiza icyunamo ku nshuro ya 30, ko Abanyarwanda ubu bafite umubabaro w’ababo bazize Jenoside, ariko harimo no kwishimira aho Igihugu kigeze mu Iterambere.

Ambasaderi Mukantabana aganiriza abitabiriye igikorwa cyo gutangiza #Kwibuka30
Ambasaderi Mukantabana aganiriza abitabiriye igikorwa cyo gutangiza #Kwibuka30

Yakomeje agira ati "Twese duhuje umutima, reka dushyire hamwe mu miryango yacu muri iki gihe cyo kwibuka, duhe icyubahiro inzirakarengane, dufashe abarokotse Jenoside, kandi twubake Ubumwe bwacu kuko ari byo bizageza u Rwanda ku mahoro n’Iterambere rirambye."

Uhagarariye IBUKA muri USA, Bernadette Denis, yashimye ubutwari bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside, avuga ko nyuma y’agahinda n’ihungabana, ubu abarokotse Jenoside bamaze kwiyubaka no kubabarira ababahemukiye, hagamijwe gutsinda urwango n’ivangura, ari byo byubaka amahoro n’ubwiyunge.

Ambasade y’u Rwanda ivuga ko Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi bizabera hirya no hino muri USA, harimo no ku Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika (Capitol Hill), ku itariki 15 y’uku kwezi kwa Mata 2024.

Urubyiruko na rwo ntirwatanzwe mu bikorwa byo kwibuka
Urubyiruko na rwo ntirwatanzwe mu bikorwa byo kwibuka

Kaminuza zigera kuri 12 muri icyo gihugu zimaze kwemeza kwakira ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, zirimo Harvard University, Catholic University of America na University of Central Arkansas.

Ambasaderi Mukantabana akaba ahamagarira Abanyarwanda bose n’inshuti zabo, kwitabira izi gahunda zo Kwibuka zizakorwa muri iki gihe cy’iminsi 100 hirya no hino muri USA, hagamijwe kurwanya imvugo z’abapfobya n’abagoreka amateka.

Amb. Mathilde Mukantabana
Amb. Mathilde Mukantabana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka