Amavubi y’abagore batarengeje imyaka 17 yasuye Urwibutso rwa Kigali
Kuri uyu wa Mbere, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore batarengeje imyaka 17 yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi bunamira abarenga ibihumbi 250 barushyinguyemo.
Iyi kipe iri kwitegura umukino wa mbere w’ijonjoro ry’ibanze ryo gushaka itike y’lgikombe cy’lsi izahuriramo na Zambia kuri uyu wa Gatanu, yasuye uru Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mu gihe u Rwanda n’Isi yose muri rusange kuva tariki 7 Mata 2026 rwatangiye iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’Icyumweru cy’Icyunamo cyasojwe kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mata 2026.
Ubwo basuraga uru Rwibutso, abakinnyi ndetse n’abatoza babo basobanuriwe amateka amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni bazira uko bavutse, banashyira indabo ku mva zishyinguyemo abarenga 250, 000 baranabunamira mu rwego rwo kubasubiza agaciro bambuwe bicwa urw’agashinyaguro.
U Rwanda ruzakira Zambia kuri uyu wa Gatanu, Saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium mu gihe umukino wo kwishyura uzabera muri Zambia tariki 22 Mata 2026.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|