Amateka yacu agomba kuvugwa kandi neza – Depite Uwingabe

Depite Solange Uwingabe avuga ko amateka y’u Rwanda kuva mu gihe cy’ubukoloni, mu gihe cya Repubulika ya mbere n’iya kabiri, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na nyuma yayo, akwiye kujya yigishwa kandi akavugwa uko ari nta kuyagoreka.

Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yifatanyaga n’abagize umuryango wa APACOPE mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ibikorwa byaranzwe no kwibuka abashinze umuryango wa APACOPE bayobowe na Charles Shamukiga, abari bagize komite nyobozi y’Ishuri rya APACOPE, abari abarimu ndetse n’abari abanyeshuri ba APACOPE bishwe muri Jenosidede yakorewe Abatutsi.

Depite Uwingabe yavuze ko mu gihe cyo kwigisha abato amateka y’Igihugu, ari ngombwa ko basobanurirwa amateka yose kuva kera kugeza kuri ubu aubwo u Rwanda rwiyubatse.

Ati “Amateka yacu agomba kuvugwa kandi akavugwa uko ari nta kuyagoreka. Mu gihe tuyigisha abato, tugeze ku ko u Rwanda rwiyubatse, twoye kugarukira ku mateka mabi gusa. Tubabwire byose babimenye, bamenye ikiguzi n’ibitambo byabayeho kugira ngo u Rwanda rube uko ruri ubungubu”.

Depite Uwingabe na we wize mu Ishuri rya APACOPE, yasabye abanyeshuri bahiga kuzirikana ko ibyo u rwanda rumaze kugeraho byasabye imbaraga nyinshi, aboneraho kubasaba gushyiraho akabo kugira ngo birindwe.

Ati “Dukomeze twiyubakire u Rwanda rurenze urwo twe twifuje kuva kera”.
Bamwe mu bize muri APACOPE kuva igitangira kugera mu gihe cya Jenoside, bagarutse ku itotezwa ryakorerwaga abanyeshuri baryigagamo bazira ko bari Abatutsi, kugeza n’ubwo basohokaga mu kigo bagakura ibirango by’ishuri ku myambaro yabo ngo hatagira abamenya ko ari abanyeshuri ba APACOPE bakabagirira nabi.

Uwitwa Valens Nyamucahakomeye, yavuze ko ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga mu 1990, ishuri rya APACOPE ryatangiye gutotezwa, abarimu benshi bafungwa mu byitso.

Yakomeje agira ati “Abanyeshuri ntawatinyukaga gusohoka hanze y’ishuri wenyine, kuko baramukubitaga. Twize amayeri yo kujya dukuraho ikirango cy’ishuri ku ishati y’ishuri (insigne), tukajya tugenda ntaziriho. Abana barakubitwaga mu nzira bataha. Hari nuwishwe.

Ubuyobozi bw’Ishuri rya APACOPE ariko buvuga ko ubu ryongeye kwiyubaka, rikaba riri mu mashuri ahagaze neza mu gutanga uburezi n’uburere.

Jean Marie Vianney Kizungu, umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo, avuga ko nyuma ya Jenoside, nta cyizere cyo kongera kwiyubaka cyari gihari, kuko ishuri hafi ya ryose ryari ryarasenyutse.

Nyuma yo kubona inkunga zitandukanye, ishuri ryongeye kwakira abanyeshuri muri Werurwe mu 1995, kandi ko kuva ubwo ryakomeje kwiyubaka gahoro gahoro kugeza ryongeye kuba ishuri rihagaze neza.

Agira ati “Kugeza ubu ishuri rimaze gutera imbere kandi rikomeje kuza ku isonga mu bikorwa bitandukanye, haba gutsinda mu masomo n’ibindi”.

Mu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari bagize umuryango wa APACOPE, harimo Shamukiga Charles warishinze, ndetse n’abandi babiri mu bari bagize Komite Nyobozi y’ishuri.

Harimo kandi abari abanyeshuri barenga 289, hamwe n’abarimu 17.

Ubuyobozi bwa APACOPE bukaba busaba abantu bazi abanda babarirwaga mu muryango wa APACOPE bazize Jenoside ariko amazina yabo akaba atarashyirwa mu bibukwa, ko bayatanga kugira ngo na bo bajye bibukwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka