Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira

Abikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo basabwe kunga ubumwe no kubaho nta vangura, bagatandukana n’abikoreraga batanze inkunga zo kwica Abatutsi, maze bagatanga umuganda wo gusenya Igihugu.

Hari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banazirikana abacuruzi bazize Jenoside, cyabaye ku wa 26 Gicurasi 2023. Ni igikorwa cyabereye i Huye.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Amajyepfo, Dr Céléstin Kubumwe, yagize ati “Amateka ya Jenoside mu Rwanda agaragaza bamwe mu bikorera bafashe iya mbere muri Jenoside barica, barasahura, abandi batanga inkunga zaguze ibikoresho byakoreshejwe mu kwica Abatutsi.”

Yunzemo ati “Twavuga ko bakoreshaga ubushobozi bwabo mu gusenya Igihugu. Twebwe dukwiye kuzirikana inzirakarengane zishwe, tukanaharanira ko Jenoside itazasubira ukundi, kandi tugasubiza icyizere cy’ubuzima abarokotse Jenoside.”

Hon. Senateri Innocent Nkurunziza na we wari uhari, yasabye abikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo, ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kunga ubumwe no kubaho nta vangura, kugira ngo babashe gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Ati “Uyu munsi Abanyarwanda dusabwa ko aho turi hose twunga ubumwe, nta vangura iryo ari ryo ryose, ryaba irishingiye ku karere, ku idini cyangwa ubwoko ndetse na buri wese, yaba umugabo cyangwa umugore, bakumva ko bafite uruhare rungana mu guteza imbere Igihugu cyabo.”

Yunzemo ati “Aha rero nkaba ngira ngo mvuge ko uruhare rw’Urugaga rw’abikorera rukenewe mu kuzuzanya, no kugira uruhare rufatika mu kubaka ubukungu bw’Igihugu.”

Senateri Innocent Nkurunziza
Senateri Innocent Nkurunziza

Muri iki gikorwa cyo kwibuka, abikorera bo nu Ntara y’Amajyepfo baremeye imiryango y’Abarokotse Jenoside batishoboye bo mu Turere two mu Majyepfo, mu rwego rwo kubafasha gukomeza kwiyubaka.

Hatanzwe inka 15 n’ibiribwa bifite agaciro ka Miliyoni zirenga ebyiri. Hari kandi n’inzu ebyiri zirimo kubakwa.

Dr Céléstin Kubumwe, Perezida wa PSF mu Majyepfo
Dr Céléstin Kubumwe, Perezida wa PSF mu Majyepfo

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka