Amajyaruguru: Abantu 71 bahungabanye mu cyumweru cya mbere cyo #Kwibuka26 barimo kwitabwaho

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buratangaza ko muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuzima bw’abantu 71 bari bagize ibibazo by’ihungabana burimo gukurikiranwa n’abaganga bo mu bigo nderabuzima n’ibitaro bitandukanye byo muri iyi Ntara.

Abagira ihungabana mu gihe cyo kwibuka bafashwa kuruhuka bakitabwaho n'abahugukiwe ibyerekeranye n'ihungabana (Ifoto yo mu bubiko)
Abagira ihungabana mu gihe cyo kwibuka bafashwa kuruhuka bakitabwaho n’abahugukiwe ibyerekeranye n’ihungabana (Ifoto yo mu bubiko)

Muri iki gihe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byanahuriranye n’ingamba zashyizweho zo gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19, bituma hashyirwaho amabwiriza yo gukurikirana ibiganiro bijyanye no kwibuka binyuzwa mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, bigafasha abantu kwibukira mu ngo zabo bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Mu bituma abagira ikibazo cy’ihungabana bamenyekana muri iki gihe, harimo guhanahana amakuru bigizwemo uruhare n’abo mu miryango yabo, abaturanyi, inzego zirimo izihagarariye IBUKA ku rwego rw’imirenge, abajyanama b’ubuzima n’inzego z’ibanze uwagize ikibazo akagezwa ku buvuzi.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Gakenke Dunia Saadi, avuga ko ubu buryo buri gutuma abafite ikibazo cy’ihungabana bahabwa ubuvuzi bwihuse badaheze mu ngo.

Yagize ati: “Muri iki gihe izo nzego zose turi gufatanya cyane yaba mu guhanahana amakuru yafasha uwahungabanye guhita agezwa kwa muganga bidatinze. Ariko nanone hagati yacu nk’abarokotse Jenoside, hari uburyo turi kwifashisha bwo guhamagarana kenshi dukoresheje telefoni, umuntu akabaza mugenzi we uko yiriwe cyangwa uko yaramutse, tugahanahana ubutumwa bukomezanya muri ibi bihe, bikaduha muri rusange ishusho cyangwa isura y’uko uwarokotse ataheranwe n’agahinda bimurinda ihungabana muri iki gihe twibuka abacu ariko tuguma mu ngo”.

Mu bantu bagaragayeho ihungabana mu Ntara y’Amajyaruguru bakagezwa kwa muganga barimo abakiri kwitabwaho n’abasezerewe basubira mu ngo zabo nyuma yo koroherwa.

Umujyanama w’Intara y’Amajyaruguru mu by’amategeko Malikidogo Jean Pierre, yasabye abantu kwirinda imvugo cyangwa ubutumwa busesereza, dore ko biri muri nyirabayazana w’ikibazo cy’ihungabana.

Yagize ati: “Amagambo, ibikorwa n’imyitwarire isesereza dusaba abantu kubigendera kure, no gutanga amakuru y’ababifitemo imigambi cyangwa ababigerageza yaba muri ibi bihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’indi minsi yose. Muri ibi bihe twibuka tunirinda COVID-19, dusabwa cyane gukoresha telefoni; igahinduka igikoresho cyo gukomezanya hagati yabo, kwirinda amagambo y’ingegabitekerezo ahubwo tugakoresha ikoranabuhanga mu kwamagana abagipfobya Jenoside”.

Umwaka ushize wa 2019 mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko imibare ya Minisiteri y’ubuzima na CNLG yabigaragaraje, abarokotse bagera ku bihumbi bine mu gihugu hose ni bo bagaragaje ikibazo cy’ihungabana, 300 muri bo ihungabana bagize ryari ku rwego rwo gufashirizwa mu bitaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka