Amadini n’amatorero akwiye gukomeza komora ibikomere by’abayoboke - Dr. Nyamutera
Umuyobozi w’Umuryango Rabagirana Ministries Rev Dr Joseph Nyamutera, aratangaza ko nubwo insengero zifunze kubera icyorezo cya Coronavirus, amadini n’amatorero akwiye gukomeza ibikorwa byo komora ibikomere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Uyu muyobozi asanga abantu badakwiye guheranwa n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 maze ngo bibabuze inshingano ikomeye yo kubungabunga no komora ibikomere by’abarorokotse Jenoside.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, umuyobozi wa Rabagirana Ministries yavuze ko nubwo COVID-19 ari icyorezo cyugarije isi ndetse n’u Rwanda muri rusange, gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi zidakwiye kwibagirana.
Avuga ko uko amadini ashishikariye gukoresha uburyo bushya bwo kwiyegereza intama binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ari na ko ubutumwa bw’ihumure bukwiye gukwirakwizwa hifashishijwe uburyo bushya bwifashisha ikoranabuhanga.
D.r Nyamutera kandi avuga ko abantu bakwiye no guhumuriza abandi hifashishijwe kuremera abantu mu buryo bw’ikoranabuhanga, akavuga ko abakiristu n’abandi bose bemera Imana bakwiye kwita ku miryango yarokotse Jenoside by’umwihariko baboherereza nk’mafaranga kuri mobile money cyangwa tigo cash n’ubundi buryo, mu rwego rwo kugirango bumve ko batari bonyine muri ibi bihe bya COVID-19 ndetse byahuriranye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muyobozi kandi yibutsa abantu kubwira abarokotse amagambo abakomeza imitima.
Dr. Nyamutera yavuze ko umuryango ahagararariye urajwe ishinga no gufasha umuryango Nyarwanda gukira ibikomere ndetse no kugira umutima ukize, bityo ko ku bufatanye n’amadini n’amatorero uzakomeza gushyira imbaraga muri ibi bikorwa.
Avuga kandi ko na bo hari icyo nk’umuryango bazagenera imiryango itishoboye mu rwego rwo guhagararana na bo muri ibi bihe bya COVID-19.
Muri uyu mwaka kandi, avugako Rabagirana Ministries imaze igihe ihugura abantu benshi baturutse hirya no hino ku isi, aho baza mu Rwanda buri mwaka bagahugurwa ariko nanone bakigira ku Rwanda ku ntambwe imaze guterwa mu rugendo rw’isanamitima.
Ku bufatanye n’Akarere ka Kicukiro kandi ,uyu muryango uvuga ko uri gukora iyo bwabaga kugira ngo Aka karere kazagire amanota meza mu bijyanye n’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge.
Rabagirana Ministries ni umuryango wa gikirisitu ukora ibikorwa by’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge ndetse no guteza imbere abaturage. Umaze imyaka irenga 15 ufasha Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga mu bikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka26
- Abagize Ibuka-Italia basanga Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye kwigishwa mu mashuri
- Komisiyo yiga ku ruhare rw’u Bubiligi mu bibazo bya Congo izagaragaze n’uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi – RESIRG
- Musenyeri Rucyahana aramagana abakomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
- Itorero Inganzo Ngari rirabasusurutsa mu gitaramo cyo Kwibohora bise ‘Urw’Inziza’
- Nyanza: Mu mibiri itatu yabonetse i Busasamana, umwe wahise umenyekana
- Itangizwa rya Turquoise: Operasiyo ya Gisirikare y’Abafaransa yari ije gutabara Guverinoma y’Abicanyi n’ingabo zayo
- Abapfobya Jenoside ntibagomba kudutera ubwoba - Dr Bizimana J. Damascène
- Imiryango yazimye muri Jenoside ni ikimenyetso cy’umugambi wo kurimbura abafite icyo bahuriyeho – Jeannette Kagame
- Uwarokotse Jenoside ararembye nyuma yo gukubitwa n’abagizi ba nabi
- Tariki 17/06/1994 : Guverinoma ya Kambanda yabeshye ko mu Bisesero hari inyenzi, ijya gutsemba Abatutsi baho bari bataricwa
- 14-17/06/1994 : iyicwa ry’Abatutsi kuri Sainte Famille no kuri Saint Paul na Operasiyo idasanzwe y’Inkotanyi yo gukiza abicwaga
- Gukurikirana ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bishyigikira ubumwe n’ubwiyunge
- Tariki 08/06/1994: Muri Ngororero ubwicanyi bwakorewe abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi ku bagabo b’Abatutsi
- Ubuhamya: Interahamwe zahaye Kayitaramirwa amahitamo atatu
- Abanyarwanda baba muri Cameroun bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
- Gushakisha imibiri mu cyuzi cya Ruramira birasubukurwa kuri uyu wa mbere
- Icyuzi cya Ruramira kimaze kubonekamo imibiri y’Abatutsi 218 bishwe muri Jenoside
- Tariki 04/06/1994 : Ifatwa rya Kabgayi ryababaje Guverinoma ya Kambanda
- Iya 02 Kamena 1994 itariki y’icyizere ku barokokeye i Kabgayi
- U Bubiligi bwahamagaje Abadipolomate babwo kubera amakosa bakoze mu #Kwibuka26
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntabwo AMADINI ashobora komora ibikomere.Dore impamvu:Guhera muli 1959,Amadini yagize uruhare rukomeye muli Genocide zabaye mu Rwanda.Dore ingero nkeya:Musenyeri Perraudin,yafashije president Kayibanda gushinga ishyaka Parmehutu.Musenyeri Nsengiyumva Vincent wali akuriye Kiliziya Gatulika muli 1994,yali muli Komite Nyobozi y’ishyaka MRND rya Habyarimana.Igihe kinini,idini ry’Abadive ryacishaga kuli Radio Rwanda indirimbo yavugaga ngo Imana yasabye president Kayibanda gushinga ishyaka Parmehutu kugirango rikure Abahutu mu buja bw’Abatutsi.Muli 1994,Idini Anglican,ryari rifite abasenyeri 7 bose b’abahutu.Batatu muli bo bitwaga,Ruhumuriza Jonathan,Nshamihigo Augustin na Musabyimana Samuel wafungiwe Arusha,bose uko ari batatu bashinjwa genocide.Nkuko Report ya NURC ibyerekana,n’uyu munsi mu madini hari irondabwoka rikomeye.Biterwa nuko aho gukorera imana,amadini ashyira imbere amafaranga,politike n’ibyubahiro kandi Yesu yarabibujije abakristu nyakuri.