Akarere ka Nyarugenge na Ibuka biyamye Ingabire Victoire, basaba ko nyina afatwa
Abayobozi mu Karere ka Nyarugenge hamwe n’Umuryango Ibuka mu Murenge wa Mageragere, biyamye Ingabire Victoire ukorera politiki mu Rwanda banasaba ko umubyeyi we Dusabe Thérèse afatwa agashyikirizwa inkiko z’u Rwanda.

Ibi babitangarije ku rwibutso rw’i Mageragere kuri uyu wa Mbere tariki 12 Mata 2021, ubwo bibukaga Abatutsi biciwe mu cyahoze ari komini Butamwa, akaba ari na ho iwabo wa Victoire Ingabire Umuhoza.
Dusabe (umubyeyi wa Ingabire) yahoze ayobora Ikigo Nderabuzima cya Butamwa, akaba ashinjwa guhamagarira interahamwe n’abasirikare kwica Abatutsi bari bahungiyeyo ku matariki ya 11-13 Mata 1994.
Kugeza ubu Dusabe Thérèse ari mu Buholandi, nyamara inkiko z’u Rwanda zamukatiye igifungo cya burundu y’umwihariko.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza asaba ubuyobozi bw’u Rwanda gufatanya na Leta y’u Buholandi kugira ngo Dusabe ashyikirizwe ubutabera.
Yagize ati "Turasaba ko abantu bose bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafatwa, barimo n’uwo mubyeyi wa Ingabire Victoire wari warakatiwe igifungo cya burundu y’umwihariko".

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, ndetse na Perezida wa Ibuka muri uwo murenge, Murangwa Jean Bosco, bavuga ko nta wakwihanganira ko Ingabire Victoire akomeza gukorera politiki mu Rwanda.
Murangwa yagize ati "Ntabwo Abanyarwanda aho tugeze ari aho kuyoborwa n’umuntu nka Ingabire Victoire, amateka yabo arazwi ntabwo ari meza, kandi urabizi ko umuntu ayoborwa n’uwo azi neza".
Perezida wa Ibuka i Mageragere avuga ko Abatutsi b’i Butamwa hafi ya bose boherejwe muri Nyabarongo kuko nta mibiri yabo myinshi yigeze iboneka.
Mu rwibutso rw’i Mageragere haruhukiyemo igera ku 1,200 mu bihumbi bibiri yari yarahashyinguwe, kuko indi ingana na 800 yajyanywe mu rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge busaba ubufatanye bwa buri muntu kugira ngo amakuru ku Batutsi biciwe i Butamwa barenga 8,000 amenyekane, ndetse n’abiciwe muri ako karere muri rusange bakabakaba 10,000.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge yakomeje avuga ko hariho ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo barangize imanza zigera kuri 50 z’imitungo y’abarokotse Jenoside yibwe cyangwa yangijwe mu cyahoze ari Butamwa.
Ngabonziza yijeje kandi ko abarokotse Jenoside batarabona amacumbi yo kubamo barimo kubakirwa bitarenze uyu mwaka wa 2021.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27
- Kubwira abato amateka mabi Igihugu cyanyuzemo bizabarinda kugwa mu mutego wo kucyoreka
- IBUKA: Leta izabingingira gutanga amakuru kugeza ryari?
- Jenoside yabaye mu Rwanda yagaragaje ubwigomeke ku Mana - Prof Musemakweli
- Amateka agaragaza ko Nyamagabe ari nk’igicumbi cy’ingengabitekerezo ya Jenoside
- Musanze: Abafana ba APR FC bunamiye abazize Jenoside biyemeza guhangana n’abakiyipfoya
- Senegal: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
- Muhanga: Imibiri 1093 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
- Kwibuka27: Menya uko isanduku yo gushyingura mu cyubahiro igomba kuba iteye
- Abiga muri Kaminuza ya Kigali baramagana abahakana Jenoside bitwaje ibyo bari byo
- Musanze: Abakozi b’Akarere bahawe umukoro wo kuvuguruza abagoreka amateka y’u Rwanda
- Gupfobya Jenoside warayirokotse ni ubuyobe bubi – NURC
- Karongi: Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 8.660 y’Abatutsi biciwe ku Mubuga muri Jenoside
- Rwezamenyo: Sengarama arashimira byimazeyo abamwubakiye inzu
- Kinigi: Bibutse bishimye kuko ikibazo cyabo cyasubijwe
- Bugesera: Itorero ADEPR ryibutse Abatutsi biciwe i Kayenzi
- Ni igisebo kuba uwari Minisitiri w’Umuryango yarashishikarije umwana we kwica – Senateri Nyirasafari
- Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abandi kwibuka imiryango yazimye
- Kuri uyu wa Gatandatu haribukwa imiryango isaga 15,000 yazimye mu 1994
- Umubano w’u Rwanda n’u Burundi witezweho gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside
- Ubuhamya: Banze ko uruhinja rwabo rwakwicwa rudahawe Isakaramentu rya Batisimu
Ohereza igitekerezo
|