Akarere ka Nyanza kibutse abahoze ari abakozi b’amakomine bishwe muri Jenoside

Ku mugoroba wa tariki 19/06/2013 ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwari mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi b’amakomini yahujwe akaba akarere ka Nyanza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu makomini yariho mu gihe cya Jenoside arimo Ntyazo, Muyira na Nyabisindu. Abakozi bagera kuri 16 nibo bimaze kumenyekana ko bishwe muri Jenoside nk’uko icyegeranyo kimaze gukorwa n’akarere ka Nyanza kibyerekana ku rwibutso bashyiriweho.

Abafashe amagambo bose muri uwo muhango bagarutse mu myitwarire myiza yagiye iranga abo bakozi ubwo bari mu mirimo yabo igiye itandukanye bari bashinzwe bityo basaba abakora mu myanya nk’iyo bahozemo guharanira kusa ikivi cyabo basize batarangije.

Mu butumwa bw’uwari uhagarariye umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside (IBUKA) ku rwego rw’umurenge wa Busasamana ibiro by’akarere ka Nyanza kubatsemo Kayigamba Canisius yishimiye uburyo abarokotse Jenoside bakomeje gufashwamo mu nzira yo kwigirira icyizere no kubafasha kwifasha.

Abitabiriye umuhango wo kwibuka banacanye urumuri rw'icyizere.
Abitabiriye umuhango wo kwibuka banacanye urumuri rw’icyizere.

Icyakora ntiyabuze no kugaragaza ko hakiri imbogamizi kuri bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye badafite ubwisungane mu kwivuza asaba ko bakomeza gukorerwa ubuvugizi ngo kuko bakirwana n’urugamba rwo kwigira.

Yanaboneyeho gusaba ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza gukora ibishoboka byose hakarangizwa imanza z’imitungo bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside basabamo ababahemukiye kwishyura ibyo bangije.

Murenzi Abdallah, umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, yasabye abakozi bari baje kwibuka bagenzi babo bishwe muri Jenoside kimwe n’abari baje kubafata mu mugongo kugira ubumwe buranga Abanyarwanda bakirinda ibibatanya bashimangira ibibahuza.

Yibukije abakozi ko bagomba kuba abakozi b’abaturage bagaharanira inyungu zabo bakusa ikivi cy’abambuwe ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ku kibazo cy’abadafite ubwisungane mu kwivuza nk’uko byagaragajwe n’uhagarariye IBUKA, umuyobozi w’akarere ka Nyanza yasobanuye ko bakizi kandi ko kiri mu nzira zo gukemuka.

Umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi bakoreraga Komini zahujwe zikaba akarere ka Nyanza bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 wasojwe no gushyira indabo ku rwibutso rwanditseho amazina ya bamwe muri bo bagera kuri 16 bamaze kumenyekana.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka