Akarere ka Muhanga karanenga abari abakozi ba Leta bijanditse muri Jenoside
Umuyobozi w’Inama Njyanama w’Agateganyo mu Karere ka Muhanga Nshimiyimana Gilbert, avuga ko kwibuka abari abakozi ba Leta n’ibigo byayo, bikwiye kujyana no kunenga abari abayobozi muri izo nzego, kuko hari abakozi bishe abayobozi babo, cyangwa abakoresha bakica abo bakoreshaga.
Urugero atanga rukaba urw’umuyobozi w’ishuri witwa Kabandana wishwe n’abanyeshuri n’abarimu yayoboraga, bamuziza ko ari Umututsi nyamara mu nshingano ze zo kurera ntaho byari bihuriye n’ubwoko bwe.
Agira ati, “Abakozi bishe abo bakoranaga, n’abayobozi bica abakozi babo urugero ni urwa diregiteri w’ishuri witwa Kabandana hafi aha wambuwe agaciro azira icyaha cy’uko ari Umututsi akamburwa imyenda agakurubanwa n’abana n’abarimu bakamwica ngo ni umutitsi. Ariko ibyo ntibizongera kubaho”.
Nshimiyimana avuga ko ikigaragaza ko Abatutsi bahezwaga mu myanya y’ubuyobozi no kubona akazi ka Leta, mu gihe cya za Repubulika ya mbere n’iya kabiri, bigaragarira no ku mubare muto w’abanditse ku rukuta rw’amateka rw’Akarere ka Muhanga kuko ari bacye cyane.
Umuyobozi wungirije w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside mu Karere ka Muhanga, avuga ko abayobozi b’uyu munsi bicaye ku ntebe y’abayobozi babi bakoze Jenoside kandi ko umuyobozi w’uyu munsi agomba kuzirikana amateka y’abamubanjirije.
Ibyo ngo ni ukubera ko ubwo buyobozi bwa mbere bwari bwarimakaje irondabwoko, irondakarere, bakanimakaza umuco wo kudahana ku buryo uwishe Umututsi yashimirwaga akanakomerwa amashyi.
Agira ati, “Abayobozi nibo bateguye Jenoside bahera mu mashuri bakora urutonde rw’abakwiye kwicwa, leta igura ibikoresho byo kwica Abatutsi na hano iwacu i Muhanga, byarakozwe kugera ku rwego rw’Umudugudu, ibyo rero umuyobozi w’uyu munsi akwiye kubitekerezaho ngo afate ingamba zo kwirinda ko byazasubira”.
Avuga ko ubundi Abanyarwanda bavuga ko umwami atica hica Rubanda, ariko abari abayobozi ba mbere ya Jenoside bashyigikiye ubwicanyi, Abatutsi bakicwa ntawe ubabariwe kandi nta cyaha bashinjwaga uretse kuba abo bari bo gusa, kandi ko kwibuka abo bishwe ari umwenda ukomeye wo kuzirikana agahinda bajyanye.
Agira ati, “Iyo turebye uburyo bishwe nabi ntawe ubavugira nta buhungiro na bumwe umutu yabona, habe mu banvandimwe n’inshuti, bigaragaza ukuntu bapfuye bihebye, batwaye agahinda karenze imyumvire, kubibuka ni ubuzima kandi bikaduha umwanya wo gutekereza aho tuva n’aho tugana”.
Abakozi bibukwa mu Karere ka Muhanga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abo muri za Komini Mushubati, Nyamabuye, Rutobwe, Nyabikenke, Nyakabanda, na Buringa, yahujwe akaba Akarere ka Muhanga, hakiyongeraho n’abahoze bakorera Perefegitura ya Gitarama.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|