“Akarengane gakabije niko kabyara Jenoside”-Umuvunyi mukuru

Umuvunyi mukuru, Aloyisie Cyanzayire ,yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, ari ingaruka z’akarengane gakabije ubutegetsi bw’icyo gihe bwagiriye abaturage, akaba ari yo mpamvu Urwego rw’Umuvunyi ngo rwifatanyije n’izindi nzego kwibuka, kugira ngo rushimangire intego yarwo yo guca akarengane.

Ku mugoroba wo kwibuka wabaye ku wa gatanu tariki 10/5/2013, Mme Aloyisie Cyanzayire yagize ati: “Nishimiye inshingano z’abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi zo kurwanya akarengane mu gihugu, kuko iyo kageze ku ndunduro nibwo kabyara Jenoside.”

Yanahamagariye abakozi bose b’Urwego rw’Umuvunyi kwitabira gufasha abababaye barokotse Jenoside, bakaba by’umwihariko bazasana inzu y’umuntu umwe warokotse muri iki cyumweru.

Komiseri muri Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Francois Xavier Rusanganwa, yavuze ko hazabaho imikoranire yihariye n’Urwego rw’umuvunyi, kubera inshingano rufite. Asaba buri mukozi warwo kureba niba koko ibibazo by’abaturage yakira, abikemura neza nta marangamutima akoresheje.

Umugoroba wo kwibuka ku rwego rw'Umuvunyi, witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye z'Igihugu.
Umugoroba wo kwibuka ku rwego rw’Umuvunyi, witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu.

Komiseri Rusanganwa kandi asaba inzego zose mu Rwanda gufasha abarokotse Jenoside, gukundisha igihugu abaturage no kwigisha abana amateka y’ukuri, kugira ngo “baburizemo abari hanze y’Igihugu bagoreka amateka bakayigisha uko atari.”

Yashimangiraga ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze, atangiza kwibuka ku nshoro ya 19 mu kwezi kwa kane gushize, ko buri wese afite inshingano yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko kandi amateka yayo akaba agomba kwigishwa hose kugira ngo ibyabaye bitazibagirana.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose umuvunyi yaje akenewe gusa nadufashe akarengane kaboneka mu kazi gakemurwe kuko nako ari kabi cyane
Murakoze

yaya yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka