Ahazabera igikorwa cyo Kwibuka hose basabwa gufata amajwi n’amashusho

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), isaba abantu bose bazategura ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gufata amashusho n’amajwi y’ubuhamya buzatangwa.

MINUBUMWE mu kiganiro n'Abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu
MINUBUMWE mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu

Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Clarisse Munezero, avuga ko ayo mateka yose agomba kubikwa n’iyo Minisiteri.

Munezero agira ati "Dusaba abantu gufata amashusho n’amajwi kugira ngo bitugaragarize uko igikorwa cyagenze, ni muri urwo rwego rwo kugira ngo tubungabunge amateka ntihazagire na kimwe kizaducika".

Munezero avuga ko atari ngombwa gukoresha ibikoresho bihambaye, ahubwo ko bashobora kwifashisha telefone nk’igikoresho gifitwe na benshi.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Clarisse Munezero
Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Clarisse Munezero

Mu kiganiro MINUBUMWE yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mata 2023, yavuze ko gahunda yo Kwibuka imaze kuba umuco, kandi ituma Abanyarwanda barushaho kuba umwe.

Minisitiri Dr Jean Damascène Bizimana agira ati "Kwibuka byabaye kamere, byatwinjiyemo, biri mu muco nyarwanda, ubushakashatsi bugaragaza ko Kwibuka byafashije Abanyarwanda barenga 90% kugera ku ntambwe y’Ubumwe".

Minisitiri Bizimana avuga ko abarokotse Jenoside batanga ubuhamya ntawe usoza adashimiye Inkotanyi, ko zamurokoye kandi yabashije kwiyubaka.

Minisitiri Dr Jean Damascène Bizimana
Minisitiri Dr Jean Damascène Bizimana

Akomeza ashima ko ingengabitekerezo ya Jenoside ngo imaze kugabanuka ku rugero rwa 94.7%, ndetse no kugabanya ubukana, ikaba ngo isigaye yigaragaza cyane mu magambo abantu bavuga mu gihe mbere harimo no kwica.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka