Ahabera ibikorwa byo kwibuka hashyizwe abaganga bafasha abashobora kugira ihungabana

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda(RBC) kivuga ko abaganga bavura ihungabana boherejwe ahantu hose hazajya habera ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu mwaka wa 2018 bugaragaza ko mu Baturarwanda bose muri rusange, 20.50% bafite ikibazo cy’ihungabana ariko byagera mu barokotse Jenoside imibare ikagera kuri 52.2%.

RBC ivuga ko Leta ikomeje gushakira ibigo nderabuzima, ibitaro by’Intara ndetse n’iby’icyitegererezo abakozi n’ibikoresho, kugira ngo byunganire ibigo 4 mu Rwanda bisanzwe byita ku bafite indwara zo mu mutwe.

RBC ivuga ko mu bitaro by’icyitegererezo bya CHUK, CHUB, ibyitiriwe Umwami Faisal n’ibya Gisirikare i Kanombe, hashyizwe amashami y’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, ndetse ko mu bitaro byo mu Ntara byose uko ari 46 na ho hashyizwe ibyumba bishinzwe kuvura izo ndwara.

Ikigo RBC kivuga kandi ko mu bigo nderabuzima 386 kuri 514 byose mu Gihugu, hashyizwe abaganga b’inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe, ariko no ku bitabafite ngo hari abaforomo batojwe.

Muri rusange impuguke 618 mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, ngo zahawe ubushobozi bwo gufasha no kuvura abagize ibibazo by’ihungabana cyane cyane muri iki gihe cyo Kwibuka, bakaba bagomba kugaragara ahabera ibyo bikorwa.

Umuyobozi muri RBC ushinzwe agashami k’Ubuzima bwo mu mutwe, Claire Nancy Misago, avuga ko biteguye guhera kwa muganga kugera mu midugudu yose, ahazabera Kwibuka, babifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima(aho abaganga batari).

Agira ati "Twari tumaze imyaka itatu dushyira mu myanya abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu bigo nderabuzima, ariko uyu mwaka twashyizemo imbaraga cyane kugira ngo n’aho bataragera bigishe abaforomo kwita ku bagize ihungabana."

Misago avuga ko umuntu utihutiye kujya kwa muganga mu gihe yagize ihungabana, aba afite ibyago byo kwigirira nabi, kwihisha abandi cyangwa gutinda kwa muganga mu gihe yajyanyweyo.

Minisiteri y’Ubuzima isaba ibigo nderabuzima n’ibitaro bizakira abagize ibibazo by’ihungabana mu gihe cyo Kwibuka, guteganyiriza amafunguro n’ibindi by’ibanze abararayo, kuko ngo hari igihe imiryango yabo itabasha kubageraho byihuse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka