Afurika yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka Abatutsi bazize Jenoside

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) wifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bacanye urumuri rw’icyizere.

Umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat acana urumuri rw'icyizere
Umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat acana urumuri rw’icyizere

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Mata 2018, u Rwanda rwatangiye iminsi ijana yo kwibuka, by’umwihariko rukazamara icyumweru runamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu munsi usanzwe ari umunsi mpuzamahanga ku isi wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho inshuti z’u Rwanda zifatanya n’Abanyarwanda aho bari hirya no hino ku isi.

Ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika yuznze Ubumwe, umuryango Perezida Kagame ayoboye kuri ubu, naho bakoze iki kigorwa cyari kigamije guha agaciro abazize Jenoside.

Yavuze ko Afurika ikwiye kwifatanya n'u Rwanda mu kwibuka
Yavuze ko Afurika ikwiye kwifatanya n’u Rwanda mu kwibuka

Hacanwe urumuri rw’ikizere hanatangwa ibiganiro bigamije gukangurira abantu no gusobanurira Abanyafurika ububi bwa Jenoside, igikorwa cyari gihagarariwe n’umuyobozi wa komisiyo y’uyu muryango Moussa Faki Mahamat.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Moussa Faki yavuze ko ari ngombwa kwibuka mu rwego rwo guha agaciro abazize Jenoside ariko no mu rwego rwo kugira ngo hakumirwe ubundi bwicanyi bushobora kuvuka.

Yagize ati “Birakenewe ko twihuza ngo duhe agaciro inzirakarengane no kwihanganisha abarokotse Jenoside, kandi tukaniha n’ingamba ko icyo cyorezo kitazongera kubaho ukundi.”

Urumuri rw'icyizere rwacanywe
Urumuri rw’icyizere rwacanywe

Yavuze ko ariko icyago cya Jenoside kitaheranye u Rwanda ahubwo cyaruhaye imbaraga zo kwiyubaka none rukaba rugeze ahashimishije. By’umwihariko yashimiye Abanyarwanda uburyo bashoboye kwiyunga, bagahitamo kutahiriza umugozi umwe.

Mr Adama Dieng, umujyanama mukuru mu kurwanya Jenosise mu Muryango w’Abibumbye, yavuze ko UN yahisemo gushimangira inyito ya “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”, nyuma yo kubona ko hari abihishaga inyuma y’imvugo yari isanzwe ikoreshwa ya “Jenoside yo mu Rwanda”, bagapfobya.

Ati “Ni ngombwa ko inzira zose abahakana Jenoside zifungwa.”

Bafashe umunota wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside
Bafashe umunota wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside
AU yifatanyije n'Abanyarwanda mu kwibuka
AU yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka