AERG na Ibuka bamaze kubona imibiri ibihumbi 47 yubakiweho mu Gahoromani

Umwaka wose urashize hatangijwe igikorwa cyo gukura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu byobo ahitwa mu Gahoromani (Masaka) muri Kicukiro.

Zimwe mu nzu zo mu Gahoromani zikomeje gukurwamo imibiri y'abishwe muri Jenoside
Zimwe mu nzu zo mu Gahoromani zikomeje gukurwamo imibiri y’abishwe muri Jenoside

Kigali today yasobanuriwe n’Umuyobozi wa IBUKA (Umuryango urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi) mu murenge wa Masaka, Gasinzigwa Innocent, ko gutaburura iyi mibiri bitazarangira vuba.

Agira ati “Umwaka urashize dushakisha imibiri hano, uretse ku cyumweru nta munsi n’umwe turasiba, hamaze gusenywa amazu 16, tumaze kugera muri site eshanu, tumaze gutaburura imibiri irenga ibihumbi 47 kandi turakomeje”.

Kuri ubu harasenywa amazu yubatswe mu butaka bw’uwari Burugumestre wa Kanombe, Ntiyamira Jean Paul n’umuryango we.

Izi nzu zaje kugurwa n’uwitwa Jacqueline, nawe akaba yarahagurishije uwitwa Nyiranturo Therese, ari nawe amazu abarurwaho kugeza ubu.

Gasinzigwa ati “Igihe twe twari muri Gacaca ni bwo aya mazu yubakwaga, bayubatse hejuru y’imibiri y’abantu kugira ngo bahishe ibimenyetso, nkibaza icyo Gacaca ya hano yakoze kikanyobera”.

Hamaze gusenywa inzu 16 ari nako basangamo imibiri y'abiciwe mu Gahoromani mu gihe cya Jenoside
Hamaze gusenywa inzu 16 ari nako basangamo imibiri y’abiciwe mu Gahoromani mu gihe cya Jenoside

Avuga ko ba nyir’amazu arimo gusenywa bagomba kubyumva neza bakemera kuyavamo badateje impaka, kuko ngo abahambwe munsi y’izo nkuta ‘nabo bafite agaciro’.

Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) ubwo bari mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bitegura Kwibuka ku nshuro ya 25, bavuga ko batunguwe no kubona imibiri y’ababo idateze gushira mu byobo byo mu Gahoromani.

Umuhuzabikorwa wa AERG, Muneza Emmanuel agira ati “Abaduhisha aho imibiri y’abacu iherereye babikomeze cyangwa barorere ariko izaboneka, gusa icyiza n’uko bagaragaza ahantu iri kugira ngo natwe turuhuke”.

Abagize AERG hamwe n'Inkeragutabara zo muri Gasabo bateye ubusitani ku rwibutso rwa Ruhanga
Abagize AERG hamwe n’Inkeragutabara zo muri Gasabo bateye ubusitani ku rwibutso rwa Ruhanga

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza, Muhongerwa Patricie avuga ko abaturage barimo kwimurwa bitewe n’uko amazu yabo yubatse hejuru y’imibiri y’abishwe muri Jenoside, ngo bagomba kuganirizwa hagafatwa icyemezo gishingiye ku butabera.

Mu bikorwa abagize AERG barimo byo gutegura Kwibuka25, bazitiye ibice bitabururwamo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bateye ubusitani ndetse banasukura urwibutso rw’i Ruhanga mu karere ka Gasabo.

Uru rubyiruko kandi rwagabiye inka umwe mu barokotse Jenoside witwa Uwera Sophie, rwubakiye inzu uwitwa Nyamushangagwa Juvenal, ndetse rukaba rukomeje ibikorwa nk’ibi hirya no hino mu ntara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ukuli kuratinda ariko ntiguhera.
Igihugu cyacu gifite amateka kweli

Gerard yanditse ku itariki ya: 27-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka