AERG irashimirwa uburyo ifasha abanyeshuri barokotse Jenoside kuva mu bwigunge

Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Aime Bosenibamwe, arashima uburyo w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AERG), uburyo ifasha abo banyeshuri ibakura mu bwigunge ari nako ibafasha kongera kwiyubaka.

Mu ijoro ryo kwibuka ryabereye ku ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya Tumba (TCT), riherereye mu murenge wa Bushoki, akarere ka Rulindo kuri mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Guverineri yashimiye abagize uruhare mu gutegura icyo gikorwa.

Iki gikorwa cyateguwe n’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside ufatanyije n’ubuyobozi bw’ishuri.

Iryo joro ry’icyunamo ryatangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku kicaro cy’ishuri rukagera kuri banki ya Tumba, ibindi bikorwa bikomereza mu busitani bw’ishuri.

Nyuma y’ubuhamya, ibiganiro n’amagambo yahavugiwe, hanagaragaye imikino igaragaza uko uburyo abana b’Abanyarwanda bakomeje kwikura mu bwigunge no kwiteza imbere nyuma ya jenoside yo mu 1994.

Iki gikorwa kandi, cyari kitabiriwe n’umuhanzi Kizito Mihigo wasusurukije abari aho mu ndirimbo zivuga ukwiyubaka nyuma y’ibihe bibi, n’izihumuriza abashegejwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka